Grateful bishatse kuvuga ngo ndashimira cyangwa ndazirikana niryo zina ry’Indirimbo nshyashya yashyizwe hanze n’Umuhanzi Meddy ikaba yishimiwe cyane n’abatari bake, aho bamwishimiye cyane ndetse bamwe bakamugereranya n’Intama y’Imana mu muziki wo kur’iyi si.
Umuhanzi NGABO Medard uzwi nka Meddy yongeye kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’igihe kinini abantu bibaza impamvu atagisohora indirimbo ubu akaba yakoze mu muhogo ashyira ahagaragara indirimbo yise Grateful.
Ni indirimbo yashyizwe hanze kur’uyu wa 14 Mutarama 2023 aho igizwe n’ibice twakwita ko ari bibiri n’ukuvuga aho Meddy agaragara atwaye Guitar agiye ahantu kuririmba n’ahandi agaragara asa n’uri kuririmbira abantu agaragiwe n’abasore n’inkumi bamufasha kuririmba.
Iyi ndirimbo yahuriweho n’abagabo 2 kugira ngo ibe igiye hanze kuko amashusho yayo yakozwe na Cedric naho amajwi yayo akorwa na Licky Licky.
Nyuma yo kujya hanze ishyizwe ahagaragara na Meddy Music Group aho abatari bake bamaze kuyireba ndetse bongera no kwishimira Meddy bamugaragariza urukundo bamufitiye.
Urugero ni nk’uwamubwiye amagambo meza agira ati:” Ni wowe wenyine dufite kandi ukwiye kandi ubishoboye mu bahanzi bose bo ku isi”.
Ni nyuma y’uko yaherukaga gusohora indirimbo ubwo yamaraga gukora ubukwe akaba yari amaze igihe kinini adashyira indirimbo hanze ndetse hakaba hari n’abavugaga ko ashobora kuba yarateye umugongo burundu iby’umuziki.