Nyuma y’aho Umuhanzi The Ben akoze igitaramo ndetse akanakora ubukwe yambaye umwenda ufite ibara risa n’iry’uw’imfungwa, Bruce Melody nawe yakoze igitaramo awambaye nyuma yo gufungurwa bikaba bigaragara ko abahanzi bari kuzirikana ku kababaro imfungwa zihura nako.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben aherutse gukora igitaramo cyabereye i Kigali muri BK Alena yambaye umwenda w’iroza umwambaro wambarwa n’imfungwa mu Rwanda.
Ni ibintu kandi yasubiyemo ubwo yasezeranaga mu Murenge na Miss Uwicyeza Pamela (umugore we)bombi bakagaragara bambaye imyenda ifite ibara risa n’iroza.
Abakurikiranira hafi amakuru y’uyu muhanzi bakaba bavuga ko yaba ari kuzirikana no kwifatanya n’imfungwa mu kababaro zihura nako hirya no hino mu magereza atandukanye.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku izina rya Bruce Melody nawe aherutse gukora ibitaramo mu gihugu cy’Uburundi aho yanabanje gufungwa ariko asohotse ajya gutaramira abantu yambaye umwambaro w’imfungwa.
Bruce Melody nyuma yo gusohoka mu minwa y’uburoko bwo mu gihugu cy’Uburundi aho yari yafunzwe ashinjwa kuba yarishyuwe mu bitaramo yagombaga kujya gukorerayo mu bihe byashize akaza kutabasha kujyayo byarangiye yishyujwe miliyoni 30 z’amarundi ayatanze bamwishyuza n’izindi 30 zitasobanuwe impamvu yazo, gusa yaje gufungurwa habura igihe gito ngo isaha y’igitaramo igere maze ahita ajya ku rubyiniro yambaye umwenda w’ibara ry’icyatsi kibisi ubusanzwe wambarwa n’imfungwa hirya no hino, ndetse n’imfungwa za gisirikare mu Rwanda nano baba bambaye gutyo.
Abantu rero bakomeje kubyibazaho ariko zimwe mu nshuti za hafi z’aba bahanzi zikaba zivuga ko byaba biri mu rwego rwo kwifatanya n’imfungwa zo hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
Hari n’abandi bavuga ko ibi byaje mu rwego rwo kwibuka Umuhanzi Jay poly umaze umwaka apfuye akaba yarapfuye yari afunze.