Gusura ni ibintu bisanzwe ariko si ibintu bisanzwe bitewe n’aho bikorewe,ibi byitwa gutya iyo umuntu asohoye umwuka unuka binyuze hasi bikaba bishobora kuza bucece cyangwa bikaza bisakuza bikaba ngo bikorwa hagati y’inshuro 5 n’10 ku munsi bitewe n’ibyo umuntu yariye
Gusura ni ibintu bisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse binafite icyo bimarira ubuzima bwacu. Niba utarabagwa ariko wigeze wumva uwabazwe. Nta kintu aba yemerewe gufata mu gihe atarasura. Niba wajyaga ugirango ni urwenya, si urwenya ni impamo. Cyane cyane iyo yabazwe abyara, cyangwa yabazwe inyama zo mu nda.
Ubusanzwe mu kigereranyo dusura hagati y’inshuro 5 na 10 ku munsi, gusa burya abagore nibo basura kenshi kuruta abagabo.
Hari igihe dusura umusuzi ukavuga cyangwa ntuvuge, rimwe ukanuka ubundi ntunuke.
Ntitwareka kuvuga ko bidutera isoni iyo dusuze mu ruhame niho usanga akenshi umusuzi tuwunyunyira ntusohoke nuko nyuma ugatangira kumva ibintu bivugira mu nda, ibyo bikaba atari byiza ku buzima.
Umusuzi uko waza kose, ufite akamaro. Mu mara yacu habamo ama miliyoni menshi ya za bagiteri zikaba zifite akamaro ko gukamura intungamubiri mu byo tuba twariye. Si ibyo gusa kuko zifasha kandi mu kongerera ingufu ubudahangarwa no gutuma urwungano ngogozi rukora neza.
Muri icyo gikorwa cyazo rero niho rimwe na rimwe haza ibyuka mu mara nuko bikagenda byisunika bigana hanze bigatanga umusuzi. Uwo musuzi ushobora kuza uvuga bitewe ahanini n’ingufu wakoresheje ugirango usohoke cyangwa se uburyo aho usohokera hafunganye.
Gusa hari ibyo kurya bituma abantu basura cyane. Muri byo twavuga ibishyimbo, ibirayi, ubunyobwa n’ibibukomokaho, soya n’ibizikomokaho, ingano n’ibizikomokaho, kimwe n’amata n’ibiyakomokaho.
Ibi byose icyo bihuriraho ni uko bikungahaye cyane ku bitera imbaraga (carbohydrates) bityo mu igogorwa ryabyo hakaba hasohoka ibyuka byinshi.
Ese kuki umuntu ashobora gukora iki gikorwa bikanukira abandi?
Ibi biterwa nuko mu byo wariye haba harimo ibirimo ikinyabutabire cya sulfur (soufre), cyangwa ukaba uri gufata imiti irimo soufre. Ibyo byo kurya twavuga amashu, ibitunguru, amafi, inyama n’amagi.
Gusa ibivugwa ko uwo musuzi waba ukingira kanseri nta bushakashatsi burabyemeza. Ariko Ubushakashatsi bwa vuba bwerekanye ko bifasha kurwanya indwara zimwe z’umutima nubwo nabwo butaremezwa neza.
Icyakora gusura umusuzi unuka buri gihe, byerekana ko ufite ikibazo mu mikorere y’amara, cyane cyane ushobora kuba ufite indwara izwi nka Crohn’s disease. Wajya kwisuzumisha rero bakaba babivura.
Ese gusura byakorerwa hehe ?
Mu gusoza reka tuvuge ko gusura byerekana ko bagiteri zo mu mara yawe ziba ziri gukora neza ndetse n’igogorwa riba ryagenze neza,icyakora niba uri mu ruhame ugashaka gukora icyi gikorwa, iyubahe ujye ku ruhande maze wiheshe agaciro ubikorere mu muhezo kuko gupfukirana icyi gikorwa nabyo si byiza kuko ngo bigira ingaruka ku mikorere myiza y’amara.