Umuhanzikazi Bwiza Emerance yamurikiye Itangazamakuru rinyuranye rya hano mu Rwanda umuzingo (Album) w’Indirimbo ze wa mbere aho yavuze ko vuba yenda gukora ubukwe.
Ku mugoroba wo Kur’uyu wa kabiri muri ONOMO Hotel i Kigali mu Rwanda Bwiza Emerance yavuze ko afite Umukunzi ndetse yitegura no gukora ubukwe vuba.
Uyu muhanzikazi abajijwe impamvu muri Album ye yise” My Dream” yagiye akorana n’abahanzi badafite izina rikomeye, yavuze ko ariho ubushobozi bwamwerekeje ariko yizeza ko ubushobozi nibuboneka azakora n’ibirenze.
Uyu muhanzikazi yanavuze ko kuba yarasangije Album ye Umufasha wa President wa Repubulika y’u Rwanda aruko ashima uruhare rwe mu iterambere ry’Umwali n’umutegarugori.