Mimi mehfira ni umugore wa Meddy kuva bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, akaba avuga ko kuva babana ikintu kimubangamira arukugira ubuzima bwe ibanga.
Mimi ukomoka muri Ethiopia ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be akabaha umwanya kugira ngo bamubaze ibibazo ndetse nawe arabasubiza.
Ni ikiganiro cyabereye kuri Instagram aho abakunzi be bamubajije ibibazo bitandukanye ariko haza kuza umwe abaza uyu mugore wa Meddy ati:”Ni izihe ngorane ubona ziri mu kurongorwa n’icyamamare maze nawe asubiza avuga ko arukugira ibanga ubuzima bwe bwite”.
Usibye uyu mukunzi hari n’undi wamubajije Indirimbo akunda kurusha indi muz”inshuti y’umugabo we The Ben maze agira ati:”Ni Roho yange kuko yanayituririmbiye mu bukwe”.
Aha Mimi yongeyeho ati:”Buri gihe indirimbo nyayo ni Roho yange!”
Kugeza ubu Mimi na Meddy bafitanye umwana w’umukobwa aho ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 01 Mata 2022 umuhanzi Meddy ubarizwa muri leta zunze ubumwe z’Amerika aribwo yashyize hanze amashusho n’amafoto agaragaza intoki z’umwana n’ibihe binyuranye byaranze ubuzima bwe na Mimi mu gihe cyo gutwita.
Mu mafoto yashyize hanze harimo imwe iriho ubutumwa bugira buti: ”Myla Ngabo ndi umukobwa wa data nkaba isi ya Mama.”
Yanashyizeho kandi ubundi butandukanye bushimangira ko uyu mukobwa wabo bahisemo kumwita
:”Myla Ngabo.”
Izina Myla ubusanzwe mu kinyarwanda risobanura “Ngabo” bihura n’izina rya se,iri zina nanone rikaba risobanura “Ishimwe”.
Mimi ni umwe mu bagore batajya bakunda kuvuga byinshi, gusa Mimi akaba yirinze kuvuga niba uku kugira ubuzima bwe ibanga ari ihame rituruka ku mugabo we.
