Sunday, April 2, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Minaloc yagize icyo ivuga ku baturage batishimira uburyo bimurwa mu manegeka

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/12/05
in NTIBISANZWE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta yatangaje ko impamvu abaturage bamwe batishimira uburyo bimurwa mu manegeka aruko rimwe na rimwe baba batasobanuriwe neza akaba avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kubasobanurira inyungu zo gutuzwa aheza.

Mu nama  Igamije kurebera hamwe uburyo bwo gutabara abahuye n’amapfa n’imihindagurikire y’ikirere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu gusobanurira abaturage inyungu zo kubimura mbere yo gushyirwa mu ngiro

IZINDI NKURU WASOMA

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

Agira ati:”Ngira ngo uturere twose twagiye tubarura abaturage batuye aho twita mu manegeka, muri gahunda yo kurinda umuntu guhura n’ibiza, Kuba abaturage batabyishimira, harubwo iyo wenda utamusobanuriye kubera wenda ubumenyi bushobora kuba ari bukeya ashobora kumva umwimuye  kandi we  yishimiye aho atuye nubwo yaba ari mu manga, nubwo yaba abizi ko umunsi ku munsi icyiza kizaza kizamujyana, ngira ngo icyo tubanza guhindura nukubanza kubasobanurira,ukamubwira uti dore utuye aha hantu dore igishobora kukubaho imvura iramutse ibaye nyinshi iki giti kiramutse kiguye ,uyu musozi uramutse uguye ukakugwaho n’urubyaro rwawe n’ibindi byose utunze dore ingaruka  ariko dore aho twifuza nka leta ko wajya ugatura neza ugatekana, icyiza nikiza ntabwo kizahitana ubuzima bwawe “.

Ku ruhande rw’imiryango itandukanye ishamikiye kuri Loni irimo ishami ryayo rishinzwe ibiribwa bashima u Rwanda uko rwitwara muri gahunda zigamije kugoboka no gutabara abaturage bahuye n’ibiza.

Ni mu gihe izi nzego zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki y’ubutabazi ku baturage bahuye n’amage akomoka ku ihindagukira ry’ibihe n’ibiza iri kubera i Kigali.

Iyi nama ni iya mbere mu Rwanda ihuza inzego zinyuranye zirimo izishinzwe imicungire y’ibiza, izishinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n’izindi nzego, mu rwego rwo kuganira uko hahuzwa imbaraga mu butabazi bw’ibanze, no kurebera hamwe amahirwe ahari yafasha gahunda zo kurengera abatishoboye
bahungabanyijwe n’amage mu Rwanda.

U Rwanda rujya ruhura n’ibiza rimwe na rimwe bituma n’abaturage bimurwa aho Minisiteri ishinzwe Ibiza (MINEMA), mu mwaka wa 2015-17 yabaruye ibiza biciriritse inshuro 1800 mu
bice binyuranye by’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023
1.4k
HOME

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023
1.4k
HOME

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023
1.4k
HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ibikubiye mu gitabo Le Chagrin De Ma Mere cya Antoine Hagenimana byanyuze abasomyi

March 31, 2023

Mu rubanza rwa Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bitagaragaye ubushize

March 31, 2023

GASHORA: ABANA 942 BATEGANYIJWE GUKINGIRWA COVID 19

March 31, 2023

Kigali: ku nshuro ya gatatu AIMS yahembye abarimu babaye indashyikirwa muri siyanse

March 28, 2023

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In