Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Minisiteri y’Ubuzima yirukanye abakozi 5 bazira kwanga kwikingiza

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/01/21
in NTIBISANZWE, HANZE
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Minisiteri y’Ubuzima yemeje amakuru y’ihagarikwa mu kazi kw’abaforomo batanu bari basanzwe bakorera mu Bitaro bya Gitwe n’ibigo nderabuzima mu Karere ka Ruhango, nyuma y’uko banze kwikingiza icyorezo cya Covid-19.

Uko ari batanu, bahagaritswe ku wa 17 Mutarama 2022 nk’uko bigaragara mu mabaruwa bandikiwe agashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Bose bahuriye ku kuba basengera mu Idini ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri ako Karere avuga ko mu banze kwikingiza harimo umuryango ufite abana batatu bakuwe mu ishuri kugira ngo badakingirwa ndetse ngo uyu muryango wamaze guhunga ku buryo aho werekeje hatazwi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirengeri, Nahimana Wilson, yemeje ko abo bana bakuwe mu ishuri.

Agira ati:“Hari uwiga muri Ines Ruhengeri yavuye mu ishuri mu buryo bwo kwirinda ko yahabwa urwo rukingo, abandi bana 2 bigaga mu mashuri yisumbuye nabo bakuwe mu ishuri, amakuru dufite nuko batagihari, ntabwo tuzi niba barahunze ariko ntabwo tukibabona mu mudugudu no mu Kagari.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeje aya makuru ariko avuga ko ibi biterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Agira ati:“Bisobanuye imyumvire iri hasi kuko uru rukingo niba har’umuntu wa mbere ugomba kumva akamaro karwo ni umuntu ukora muri serivisi z’ubuzima.”

Niyingabira yasobanuye ko nubwo kwikingiza ari ubushake bw’umuntu, Minisiteri y’Ubuzima ifite uburenganzira bwo kubuza umuntu gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.

Ati “Kuba kwikingiza ari ubushake bw’umuntu ari n’uburenganzira bwe kutikingiza, nanone ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima kugabanya ibyago by’uko umuntu ashyirwa ubuzima bw’abandi mu kaga kugira ngo adakomeza gutanga serivise kandi adakingiye.”

Asoza agira ati:“Ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo kuvuga ngo ‘reka twe gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga ube ugiye ku ruhande’. Niyo mpamvu mwagiye mubona abatabishatse kandi barahawe amahirwe ari ho haturutse ibyemezo byo kuba bamwe muri bo bahagaritswe.”

Yavuze ko baramutse bisubiyeho bakemera gukingirwa hari inzira binyuramo zo kuba basubizwa mu kazi bityo byazarebwaho n’inzego zibishinzwe.

Twagerageje kuvugisha abaforomo birukanywe mu kazi kugira ngo bagaragaze impamvu nyamukuru ibabuza kwikingiza ntibyadukundira kuko bamwe telefoni zabo zitari ku murongo naho abandi bakaba bavuze ko bahuze kandi ntacyo bashaka kuvuga.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In