Minisiteri y’Ubuzima yemeje amakuru y’ihagarikwa mu kazi kw’abaforomo batanu bari basanzwe bakorera mu Bitaro bya Gitwe n’ibigo nderabuzima mu Karere ka Ruhango, nyuma y’uko banze kwikingiza icyorezo cya Covid-19.
Uko ari batanu, bahagaritswe ku wa 17 Mutarama 2022 nk’uko bigaragara mu mabaruwa bandikiwe agashyirwaho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse.
Bose bahuriye ku kuba basengera mu Idini ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri ako Karere avuga ko mu banze kwikingiza harimo umuryango ufite abana batatu bakuwe mu ishuri kugira ngo badakingirwa ndetse ngo uyu muryango wamaze guhunga ku buryo aho werekeje hatazwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirengeri, Nahimana Wilson, yemeje ko abo bana bakuwe mu ishuri.
Agira ati:“Hari uwiga muri Ines Ruhengeri yavuye mu ishuri mu buryo bwo kwirinda ko yahabwa urwo rukingo, abandi bana 2 bigaga mu mashuri yisumbuye nabo bakuwe mu ishuri, amakuru dufite nuko batagihari, ntabwo tuzi niba barahunze ariko ntabwo tukibabona mu mudugudu no mu Kagari.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeje aya makuru ariko avuga ko ibi biterwa n’imyumvire ikiri hasi.
Agira ati:“Bisobanuye imyumvire iri hasi kuko uru rukingo niba har’umuntu wa mbere ugomba kumva akamaro karwo ni umuntu ukora muri serivisi z’ubuzima.”
Niyingabira yasobanuye ko nubwo kwikingiza ari ubushake bw’umuntu, Minisiteri y’Ubuzima ifite uburenganzira bwo kubuza umuntu gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Ati “Kuba kwikingiza ari ubushake bw’umuntu ari n’uburenganzira bwe kutikingiza, nanone ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima kugabanya ibyago by’uko umuntu ashyirwa ubuzima bw’abandi mu kaga kugira ngo adakomeza gutanga serivise kandi adakingiye.”
Asoza agira ati:“Ni uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo kuvuga ngo ‘reka twe gukomeza gushyira ubuzima bwawe mu kaga ube ugiye ku ruhande’. Niyo mpamvu mwagiye mubona abatabishatse kandi barahawe amahirwe ari ho haturutse ibyemezo byo kuba bamwe muri bo bahagaritswe.”
Yavuze ko baramutse bisubiyeho bakemera gukingirwa hari inzira binyuramo zo kuba basubizwa mu kazi bityo byazarebwaho n’inzego zibishinzwe.
Twagerageje kuvugisha abaforomo birukanywe mu kazi kugira ngo bagaragaze impamvu nyamukuru ibabuza kwikingiza ntibyadukundira kuko bamwe telefoni zabo zitari ku murongo naho abandi bakaba bavuze ko bahuze kandi ntacyo bashaka kuvuga.