Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yahinduye abayobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho Madame Dr Geraldine yasimbuwe na Ildephonse musafiri.
Dr Geraldine Mukeshimana wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuva muri Nyakanga 2014, yasimbujwe Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’Ubuhinzi kuva muri Kanama, 2022.
Nk’uko biri mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yanashyizeho Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB), uyu akaba ari Dr Telesphore Ndabamenye wasimbuye Dr Partick Karangwa.
Izi mpinduka mu bayoboye ubuhinzi, zibaye nyuma y’uko Perezida Kagame yamaganye “umukino w’amahirwe” wakinwe n’abayobozi bakomeye bajya guhinga igihingwa cyitwa Chia seeds, nyuma kikabateza ibihombo.


