Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa somaliya Abdisaid Muse Ali yarokotse urupfu ubwo bamugabagaho igitero mu mugi wa Galkayo uherereye Puntland mu birometero 750 uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.
Uyu muminisitiri yatangaje ko abicanyi bari bagamije kumwambura ubuzima ariko bikarangira Imana ikinze akaboko.
Raporo y’umugi yagaragaje ko ubu bwicanyi bwar’ubw’agatsiko kitwaje intwaro kateye mu rugo rw’umusaza Yasin Abdisamad, wari watumiye uyu mutegetsi n’umuryango we gusangira amafunguro y’umugoroba, aba Islam bita Iftar iyo bari mu gisibo.
Ni igitero cyahitanye abantu benshi abandi barakomereka nyuma yo kwirukanwa n’abashinzwe umutekano muri ako gace baje bakererewe ho gatoya.
Muri iyo mirwano, umwe mu barinzi ba minisitiri yishwe naho uyu musaza wabakiriye arakomereka bikabije .