Miss Akaliza Amanda avuga ko nawe yifuje kugaragaza ihohoterwa rikorerwa abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda ariko akabura ibimenyetso, ubu akaba avuga ko yiteguye gutanga amakuru
Umukobwa witwa Akariza Amanda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 arahamya ko bene iri hohoterwa na we arizi koko ko ryabayeho.
Uyu mukobwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.
Uyu mukobwa agira ati:”Ati “ Nagiye nshaka kugira icyo ntangaza ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha”.
Akomeza agira ati:”Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka, ibi nanditse ni uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.”
Akaliza Amanda yavuze ko ntawe avugira mu bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, gusa ariko avuga ko yiteguye gushyigikira buri wese uzashaka kugaragaza ibyamubayeho.
Ibi bije mu gihe kur’uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022 umwe mu bayobozi bategura iri rushanwa ariwe Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
