Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akaba ngo azira ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Prince Kid.
Bivugwa ko uyu Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi kur’icyi Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022 akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.
Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry, yemeje ukuri kw’aya makuru aho yabwiye Igihe ko uyu mukobwa ngo akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.
Amakuru avuga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa ngo yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.
Amakuru dukesha igihe avuga ko ngo uyu mukobwa yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.
Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye ndetse bivugwa ko mu bantu batanze ubuhamya muri RIB, harimo abakobwa biyemerera ko basambanyijwe na Ishimwe Dieudonné mu bihe bitandukanye.
Hari umwe bivugwa ko yari afitanye gahunda na Ishimwe mu 2020, aho kugira ngo bahurire ku biro bya Miss Rwanda, uyu musore yamujyanye mu rugo rwe.
Ngo muri urwo rugo i Kanombe, Ishimwe yahise yinjiza uwo mukobwa mu cyumba cye, amwakiriza ikirahure kirimo inzoga, undi ayinyoye yumva irarura arayireka.
Yaje kumuvangiramo jus, arangije ngo azana urumogi yatekeye, amusaba gukururaho gake.
Amaze gusindisha uwo mukobwa, ngo yatangiye kumusoma, undi kuko yari yacitse intege, yagaruye ubwenge asanga Ishimwe yamusambanyije.
Umusore abonye ko yakoze amarorerwa ku muntu wataye ubwenge, ngo yamusezeranyije ibintu byinshi birimo kumurihira amashuri no kumufasha mu buzima busanzwe.
Ngo yanamwijeje ko azamufasha akegukana ikamba mu irushanwa rikurikiraho.
Miss Elsa yatawe muri yombi mu gihe bivugwa ko asanzwe afitanye umubano wihariye na Ishimwe Dieudonné nk’abantu bafitanye umushinga wo kuzabana nk’umugore n’umugabo.
Bivugwa ko ibyo Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé we.

