Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo yongeye kugaragara arimo kurya isi n’umusore bari mu rukundo
Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye cyane ku izina rya Miss Igisabo asigaye ari mu rukundo aho bari basohokeye mu butayu bwa Dubai.
Ubu rero ikigezweho Miss Igisabo abinyujije kuri story ya instagram ye yongeye kwerekana kamwe mu gace k’amashusho yafashe yerekana aho yari kumwe n’umukunzi we maze ayaherekesha amagambo yo mu ndirimbo Perfect duet ya Ed Sheeran bigaragara ko aba bombi urukundo rwabo rugeze kure.
Uwase Hirwa Honorine wabaye Nyampiga ukunzwe wa 2017 (Miss Popularity) abatari bake bakaba bakomeje kumwifuriza kugubwa neza no kuryoherwa mu rukundo