UWASE HIRWA Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo yarongowe na Nsengiyumva Mugisha Christian aho basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko
Kur’uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Miss Igisabo yasezeranye imbere y’amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian ibi bikaba byabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana, iby’urukundo rwabo rwakunze kugirwa ibanga akaba ubu noneho byatangiye gushyirwa ku mugaragaro.
Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w’umunyarwanda ari uteye nk’igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.
Gusa ntiyaje kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya ‘Miss Popularity’.
Uyu mukobwa Miss UWASE HIRWA Honorine uretse kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yaje kwinjira no mu mwuga w’itangazamakuru, atangira gukora kuri, ‘Authentic Radio’ mu kigano cya mu gitondo.
Uyu mukobwa yakunze gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera uburyo ateyemo ndetse n’inseko ye nziza, ibi akaba aribyo bamwe na bamwe baheraho bavuga ko umugabo umurongoye ashobora kuba abonye umugore mwiza.