Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 Miss IRADUKUNDA Elsa yagejejwe mu rukiko kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ku byaha ngo akurikiranyweho birimo gukoresha impapuro mpimbano.
Yambaye ipantaro n’ikote birimo amabara y’umweru n’umukara agapira kirabura n’inkweto ziciye bugufi z’umweru,Miss IRADUKUNDA ELsa yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo gutanga amakuru y’ibinyomba no gukoresha impapuro mpimbano akurikiranweho.
Ni mu rubanza rwabereye mu muhezo aho Iradukunda aregwa muri dosiye imwe na Notaire Uwitonze Nasira ushinjwa kumufasha mu guhimba inyandiko mpimbano no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma.
Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma aho umuntu wese uhamijwe icyi cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.
Aba bombi kandi bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera aho umuntu ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000. 000 Frw.
Bakaba kandi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano aho icyi cyaha mu gihe cyaba kibahamye bombi bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
