Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016,Mutesi Jolly yanze ubutumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida Museveni, bwamusaba kuza mu isabukuru y’amavuko ye.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri iki cyumweru tariki 24 Mata 2022,azagira isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, ibirori bikazitabirwa n’abantu batandukanye barimo ibyamamare n’abanyapolitiki.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mata 2022,nibwo inkuru yari yabaye kimomo ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ari mu bahawe ubutumire na Lt Gen Muhoozi, ibintu byatangariwe n’abatari bake, cyane ko ibirori bizagaragaramo abashyitsi b’impande zitandukanye kandi bakomeye.
Icyo gihe Gen Muhoozi yagize ati “Jolly Mutesi, wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya kera azaba ari mu birori by’isabukuru, tuzagirana ibihe byiza.”
Ibyaje gutungurana, ni igisubizo cya Miss Jolly utajya aripfana, wari waherewe ubutumire kuri twitter, nawe yabusubirije kuri yo agira ati:“Ndabyishimiye musaza wanjye, ntabwo nzabasha kuza kuri iki gihe,nzaza ubutaha. Nkwifurije indi myaka myinshi, Isabukuru nziza.”
Bamwe mu bakoresha twitter, bashimye icyemezo cye cyerekana ko agomba kwihesha agaciro ariko abandi nabo bavuga ko adakwiye gusubiza muri buriya buryo.
Uwitwa Felix Uwimana Hirwa ati “Kuri Jolly, Uretse kuba ko ndi umukunzi wawe, unsuzuguje General. Ku bw’icyubahiro afite, wari kumusubiriza ku giti cye (DM).”
Undi nawe wiyita Ikiraka Gishyushye ati “Ndatekereza ko mbere yo kuba Generale ni umuntu, kuki se we atamutumiriye mu gikari,akabishyira kuri twiiter ?Agatebo ugererwamo setu Mutesi Jolly nta kosa afite.”
Uwiyita Cruella nawe ati “Wari kumusubiriza mu gikari cye ni ukuri Jolly”
Franz ati:“Inama yihuta kuri Jolly “ Ubutaha nujya gufata icyemezo, ugahakana nk’ubwo butumire, ntukazabishyire kuri twitter,ku karubanda,uzace mu gikari cye, umusubize ku giti cye.”
Hari abandi nabo basanga kuba Miss Mutesi Jolly yamusubirije kuri twitter nta kosa ririmo kuko ngo nawe ariho yaherewe ubutumire.
Ibi ariko hari abatabitindaho kuko Miss Jolly yaherukaga gutangaza ko hari abagabo b’ “Inyana z’imbwa” ibintu nabyo bitashimishije benshi aho babifashe nk’ikinyabupfura gike.
Mu birori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, byatumiwemo abantu benshi b’ingeri zitandukanye,bikazaba kuri iki cyumweru.

