Miss Jordan Mushambokazi uherutse kwibaruka imfura yavuze ko uyu mwana ari igice kinini cy’umubiri we aho yagaragaye afitiye ubwuzu budasanzwe iyi mfura ye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Miss MUSHAMBOKAZI yashyize hanze ifoto ye ateruye umwana we w’imfura maze ayiherekesha amagambo agira ati “The best part of me is you” bishatse kuvuga ngo igice cyiza cyange ni wowe.
Miss Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, yarongowe n’umusore wo mu idini ya Islam uzwi ku mazina ya Mbonyumuvunyi Karim.
Aba bombi basezeranye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubu bakaba bamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura.