Mu gikorwa cyo gutora Miss, aba bakobwa 3 bose bibwe telefoni zabo n’abantu bataramenyekana ubwo bajyaga kwifotozanya na Miss Muheto.
Mu ijoro ryo kur’uyu wa gatandatu tariki 19 Werurwe mu birori byo gutora Miss Rwanda 2022 ubwo Miss Nshuti Muheto Divine yatorwagwa, Miss Liliane, Elsa na Meghan bagiye kwifotozanya nawe maze bagarutse babura telefoni zabo.
Aba bakobwa bahagurukanye ubwuzu maze telefoni zabo bazisiga aho bari bicaye, ubwo bagarukaga kwicara bakubitwa n’inkuba basanze telefoni nta zihari.
Miss Liliane na Elsa bakaba babuze telefoni zihenze cyane zo mu bwoko bwa iPhone naho Miss Meghan abura telefoni ye ntoya.
Twagerageje kuvugana na Miss Elsa ariko ntibyadukundira gusa tukaba tukigerageza kubashakira amakuru kugira ngo mumenye niba baba baje kuzibona gusa twahamagaraga Miss Elsa ku murongo wa telefoni dusanga idacamo bivuga ko kugeza ubu ashobora kuba atarasubira ku murongo.
