Umunyamakuru wo kuri Radio 10 mu Rwanda ubwo yogezaga umupira ibyishimo byamurenze maze atanga Miss Muheto Divine amuha Sadio Mané
Miss MUHEHO Nshuti Divine ni Miss Rwanda 2022 akaba amaranye iminsi mike iri kamba ry’Umukobwa w’ubwiza mu Rwanda, uyu rero akaba yagabiwe umukinnyi w’ikipe ya Senegal Sadio Mané nyuma yuko ikipe ya Sénégal isezereye ikipe ya Egypt mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi.
Umunyamakuru Faustinho Simbigarukaho ukorera Radio 10 ubwo yararimo Kogeza uyu mukino wahuje Sénégal n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri yabwiye Sadio Mané ko agomba kuza akamuha Miss Muheto Divine akamwijyanira nyuma yo gutsinda penaliti ya nyuma ari nayo yahesheje ikipe ya Sénégal itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.
Uko bigaragara ariko ni nka bya bindi umuntu iyo yishimye ngo ayoborwa n’amarangamutima, uyu munyamakuru nawe akaba yayobowe n’amarangamutima yamuganjije maze agaba Miss Muheto.
Kurikira iyi Video iri hasi maze urebe uko uyu munyamakuru byamugendekeye: