Miss MWISENEZA Josiane wegukanye ikamba rya Nyampingwa wakunzwe cyane mu Rwanda mu Irushanwa ryitwaga Miss Rwanda mu mwaka wa 2019 yongeye kwigarurira imitima y’abatari bake kubera ifoto yashyize hanze imugaragaza neza.
Amafoto ya Miss MWISENEZA akomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga cyane cyane abakoresha urubuga rwa instagram aho yagaragaye yambaye ikanzu imwegereye igaragaza neza neza imiterere ye ndetse isatuye hasi.
Abantu banyuranye bagiye babwira uyu mukobwa ko yambaye neza, abandi bakamubwira ko ari mwiza, mbese ikiganiro cyabaye kirekire aho bisa n’aho yabaye nk’ukangura abantu nyuma y’igihe kirekire adakoma.
Uyu Mwiseneza Josiane niwe wagaragaje igikundiro cyo hejuru mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda akaba yarigaragaje mu mwaka wa 2019.
Uyu mukobwa kandi yaje kujya mu rukundo ariko ntirwamara kabiri aho yakundanaga n’umusore witwa TUYISHIMIRE Christian.