Miss Nishimwe Naomie ari mu rukundo n’umusore witwa Michael Tesfay, banaherutse kugaragara bari kumwe mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda mu 2022.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Naomie yasangije abamukurikira ifoto y’uyu musore ashyiraho akamenyetso k’umutima ubusanzwe gakoreshwa n’abakundana.
Uyu musore uri kubarizwa mu Rwanda, bivugwa ko yitwa Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi akaba ngo yarize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza nk’uko tubikesha Igihe.
Nishimwe Naomie akaba yarabaye Miss Rwanda 2020, kugeza ubu akaba ari guca amarenga yuko ashobora kuba ari mu rukundo neza n’uyu musore ndetse bakaba bashobora no kuba bari hafi kwambikana impeta.
Miss Nishimwe yegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2020.
