Nimwiza Meghan warushinzwe itangazamakuru muri kampani itegura amarushanwa ya Miss Rwanda akaba yaranabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019 yamaze gutandukana nabo.
Miss Nimwiza Meghan yatandukanye n’abateguraga irushanwa rya Miss Rwanda aribo Rwanda Inspiration Back up mu gihe yarashinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru mur’iki kigo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yateye aba bombi gutandukana ndetse yaba we n’abo mu muryango we bakaba ntacyo barabitangazaho.
Gusa binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda bakaba batangaje ko Miss Nimwiza Meghan wari mu bayobozi bategura Miss Rwanda atakirimo, bamushimira ku mirimo myiza n’umuhate yakoranye nk’umuvugizi w’ikigo, ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye yindi yerekejemo.
Twabibutsa ko iyi mirimo yarayimazemo imyaka igera kuri ibiri kubera ko yatangiye aka kazi tariki 25 Gicurasi 2020.