Miss Muheto Nshuti Divine avuze ko ari umufana w’akadasohoka w’ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda akaba n’umufana w’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Uyu mukobwa ubura iminsi mike ngo yuzuze icyumweru yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2022 avuga ko ajya akurikira umupira.
Abajijwe ikipe afana uyu mukobwa utajya arya iminwa yavuze ko ikipe yo mu Rwanda afana ari Ikipe ya Rayon Sports naho hanze akaba afana ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’Ubwongereza.
Ntabwo ari kenshi usanga abakobwa by’umwihariko abagize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda bakubwira ikipe bafana cyane ko rimwe na rimwe usanga bamwe iby’umupira w’amaguru batazi iyo biva niyo bigana.
Uyu mukobwa akaba yanaboneyeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga ba Miss Rwanda anashimira abantu bose bamubaye hafi mu rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 aho abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati:”Mwarakoze, turabashimira, uwo nzi n’uwo ntazi mwese ndabashimira”.
Kurikira video y’uyu mukobwa asobanura uko yihebeye Ikipe ya Rayon Sports: