Mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 MUTABAZI Isingizwe Sabine ni Umukobwa watunguye benshi nyuma yo kuvuga ko akunda kurya no kuryama ndetse anavuga ko akunda kurya ibijumba.
Ibijumba ni ikiribwa gihingwa mu Rwanda ariko ugasanga rimwe na rimwe abantu batagikunda gusa kugeza ubu mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 hari uwabajijwe icyo akunda maze ashize amanga avuga ko akunda kurya no kuryama, abajijwe icyo akunda kurya avuga ko akunda kurya ibijumba ibintu byasekeje benshi kuko iki kiribwa si abakobwa benshi wakumva bavuga ko bagikunda .
MUTABAZI Isingizwe Sabine ubura iminsi mike ngo yuzuze imyaka 19 kandi ngo ni n’umukobwa wikundira kuryama no kwifotoza.
Ni umukobwa kandi ngo uzi guteka akaba ari umwe mu bakobwa bagize itsinda ryizwe “Kugira Ubumwe” rimwe mu matsinda agizwe n’abakobwa 19 nyuma y’uko uwari numero 43Â Nkusi Lynda avuye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.
Irebere amwe mu mafoto y’uyu mukobwa: