Kayumba Darina umukobwa uri guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 yatunguye benshi nyuma yo kuvuga ko yariye intabire n’amasinde
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru M. Irene yatunguye benshi ubwo yabazwaga niba azi intabire nawe mu gusubiza yaranze igisubizo gitangaje ko ashobora kuba yarariye atabizi
Kayumba Darina umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, akomeje gutungurana.
Uyu mukobwa yatumye benshi batekereza ku buzima bwe nyuma yo kuvuga ko yariye intabire.
Ntawamenya niba ibi yabivuze ari ukuri cyangwa niba yatebyaga gusa kimwe cyo nuko yavuze ko yariye intabire n’amasinde.
Ubusanzwe intabire n’amasinde bivugwa igihe habayeho guhinga iyo mu murima hagaragara ko hanoze mbese hagaragara ubutaka byitwa intabire naho iyo bagiye bajya ibice bitanoze kandi bitagaragaza intabire nibyo byitwa amasinde.
Nyuma yo kumva ko uyu mukobwa yaba yarariye ibyo tumaze kuvuga hejuru, benshi baguye mu kantu.
Uyu mukobwa nubwo bimeze gutya ariko kubera ubwiza bwe ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya miss rwanda 2022, gusa ariko bamwe bakavuga ko asabwa kongera imbaraga mu bijyanye n’umuco nyarwanda.