Miss Uwimana Jeanette ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga uheruka kwegukana ikamba ryo kugira umushinga mwiza muri Miss Rwanda 2022 yahawe ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 450.
Uyu mukobwa watinyutse akerekeza bwa mbere mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 afite ubumuga ndetse akaza no kwegukana ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kugira umushinga mwiza akomeje gushyigikirwa n’abantu batandukanye barimo Shirimpumu, umuyobozi w’aborozi b’ingurube mu Rwanda wiyemeje kumushyigikira kubw’umushinga we.
Shirimpumu avuga ko yiteguye gufasha Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, binyuze muri Kampani yashinze ikora ubworozi bw’ingurube yise Vision Agribusiness Farm LTD (VAF), nyuma y’uko abonye ko Uwimana Jeannette ari umukobwa watinyutse gukora umushinga w’ubworozi bw’ingurube urubyiruko rutinya, avuga ko ibyo yakoze ari ubutwari.
Agira ati “Uriya Mukobwa ntabwo nari nziranye na we, ku munsi nyirizina wo gutora Miss, nibwo nagiye kuri Internet nkurikira ikiganiro cye, numva ko yakoze umushinga wo korora ingurube, byaranshimishije cyane kumva umuntu w’urubyiruko atekereza uwo mushinga, Ubwo rero byaranshimishije cyane mpita mfata icyemezo cyo kumutera inkunga mpera ku bintu byoroheje, ndavuga nti ntabwo ngiye gukora ibidasanzwe ariko nibura ubwo yavuze ko abishaka, akwiye kubona icyororo”.
Shirimpumu avuga ko ku ikubitiro yahaye Miss Jeannette icyororo cy’ingurube ihaka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450, yemererwa n’amahugurwa ku bakozi be no kuri we ubwe nta kiguzi.
Miss Uwimana Jeannette avuga ko yishimiye ubufasha yahawe, asaba urubyiruko gutinyuka bagakora cyane, avuga kandi ko ubwo bufasha bumuha icyizere cy’uko umushinga we w’ubworozi bw’ingurube uzatera imbere, by’umwihariko ugateza imbere n’urubyiruko.
Uretse kuba Miss Jeannette yahawe ingurube y’agaciro k’ibihumbi 450 kandi aya mahugurwa yemerewe umukozi we ku buntu ubusanzwe ngo yishyurwa ibihumbi 225 FRW,naho we amahugurwa yemerewe ubusanzwe yishyurwa ibihumbi 200 FRW.
