Abasore Ntirushwa,Nshuti, Rwagasore, Kayiranga na Rukundo nibo batsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo mu irushanwa ry’ubwiza ku bahungu MisterRwanda2022
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2022 nibwo habaye amajonjora yo gutoranya MisterRwanda 2022 mu Ntara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Mister Rwanda 2022
Nyuma yo kuzenguruka Intara zigiye zitandukanye, uyu munsi hari hatahiwe Amajyepfo. Muri iyo Ntara abasore batanu nibo batoranyijwe bakaba bagiye guhagararira iyi Ntara mu irushanwa rya Mister Rwanda 2022.
Abo basore ni: Ntirushwa Eric wari wambaye numero 23, Nshuti Jonathan wari wambaye numero 11, Rwagasore Eric wari wambaye numero 24, Kayiranga Patrick wari wambaye numero 13 na Rukundo Derrick wari wambaye numero 14.




