Abakobwa bitabiriye amarushanwa ya ba Nyampinga mu bihe bitandukanye bakiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jeannette Kagame maze abaha impanuro zinyuranye aho yabasabye kuba urufunguzo rw’ahazaza heza kuri bo no ku gihugu cy’u Rwanda.
Kur’uyu mugoroba abakobwa banyuranye bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye bakiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Madame Jeannette Kagame maze bamusezeranya ko impanuro yabahaye zigiye gutuma bihesha agaciro bagakuba kabiri uko bari basanzwe babikora.
Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine Agira ati:” Ibi ni ibintu by’agaciro kuri twebwe kandi turabashimira cyane, turabizeza ko turi abakobwa bumva kandi cyane, ibintu mutubwiye hano ni iby’agaciro kuri twebwe kandi turabizirikana ndahamya neza ntashidikanya ko ari byinshi biribuhinduke mu myitwarire yacu kandi hari byinshi biribuhinduke mu iterambere ryacu, turababera abambasaderi beza, ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi”.
Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yagize ati:”Ndakwizeza ko agaciro waduhaye, dusanzwe ari ak’ingenzi, twiha agaciro ariko wenda mu byo dukora bitandukanye, ndahamya ko uko twajyaga tubikora tugiye gukuba kabiri”.
Minister wa Siporo Madame Horole Mimosa MUNYANGAJU nawe wari muri iki gikorwa yagize ati:”Aho tuba turi nka bakuru banyu tuba dukoma mu mashyi tuvuga tuti abana bacu b’abakobwa bagomba gutera imbere kandi baranabishoboye, dutangire uyu munsi dukore imyitozo kugira ngo abantu bazavuge bati buriya bariya bakobwa ntabwo bazi ubwenge gusa ahubwo bazi na siporo kandi ndahari ababishaka muzanyegere mbafashe”.
Umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jeannette Kagame we yavuze ko ibyo aba bakobwa bakora ari bimwe mu bituma babasanga maze abasaba kuba urufunguzo rw’abo bahisemo kuba bo.
Agira ati:”Icyatumye ntekereza uyu mugoroba nukugira ngo ngewe nk’umumama w’umukobwa umwe ngire inama mbagira, mu mwanya muto mbona nagiye nkurikira amarushanwa mwari mumazemo igihe, ndahangayika kubona abana bangana nkamwe urubyiruko ruhabwa platform nkiyi, mwakomeje kunshimira ariko ndagira ngo ngire icyo mbasaba , twebwe icyo dukora nukubaherekeza ku mahitamo mwagize, ibi tubikora kubera ko namwe mwagiye mushyiramo agaciro ku byo murimo murakora bigatuma mudukurururira kubasanga aho muri kubera ibikorwa byanyu, ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo muzaba icyo mwahisemo kuba, tubategerejeho byinshi nk’igihugu, ntimukabure ku mbuga nkoranyambuga, muvuge byinshi kandi byiza kuri iki gihugu”.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kur’uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2022 aho Madame Jeannette Kagame Umufasha w’umukuru w’igihugu binyuze mu muryango imbuto foundation abereye n’umuyobozi mukuru yaraye yakiriye akanagirana ibiganiro n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho aba bakobwa bahawe impanuro zinyuranye.
Mur’iki gikorwa hari bamwe mu bamama b’inararibonye banyuranye kandi bakora imirimo itandukanye ndetse na ba Nyampinga banyuranye nka Miss Rwanda 2022 MUHETO Nshuti Divine,Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 , Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017 , Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace n’abandi,…


