Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Mme Jeannette KAGAME yasabye Abitabiriye Miss Rwanda kuba abo bahisemo kuba bo

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/04/29
in HOME, IMYIDAGADURO
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abakobwa bitabiriye amarushanwa ya ba Nyampinga mu bihe bitandukanye bakiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jeannette Kagame maze abaha impanuro zinyuranye aho yabasabye kuba urufunguzo rw’ahazaza heza kuri bo no ku gihugu cy’u Rwanda.

Kur’uyu mugoroba abakobwa banyuranye bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitandukanye bakiriwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Madame Jeannette Kagame maze bamusezeranya ko impanuro yabahaye zigiye gutuma bihesha agaciro bagakuba kabiri uko bari basanzwe babikora.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine Agira ati:” Ibi ni ibintu by’agaciro kuri twebwe kandi turabashimira cyane, turabizeza ko turi abakobwa bumva kandi cyane, ibintu mutubwiye hano ni iby’agaciro kuri twebwe kandi turabizirikana ndahamya neza ntashidikanya ko ari byinshi biribuhinduke mu myitwarire yacu kandi hari byinshi biribuhinduke mu iterambere ryacu, turababera abambasaderi beza, ibyo muvuze hano turakomeza tubigeze ahandi”.

Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yagize ati:”Ndakwizeza ko agaciro waduhaye, dusanzwe ari ak’ingenzi, twiha agaciro ariko wenda mu byo dukora bitandukanye, ndahamya ko uko twajyaga tubikora tugiye gukuba kabiri”.

Minister wa Siporo Madame Horole Mimosa MUNYANGAJU nawe wari muri iki gikorwa yagize ati:”Aho tuba turi nka bakuru banyu tuba dukoma mu mashyi tuvuga tuti abana bacu b’abakobwa bagomba gutera imbere kandi baranabishoboye, dutangire uyu munsi dukore imyitozo kugira ngo abantu bazavuge bati buriya bariya bakobwa ntabwo bazi ubwenge gusa ahubwo bazi na siporo kandi ndahari ababishaka muzanyegere mbafashe”.

Umufasha w’umukuru w’igihugu Madame Jeannette Kagame we yavuze ko ibyo aba bakobwa bakora ari bimwe mu bituma babasanga maze abasaba kuba urufunguzo rw’abo bahisemo kuba bo.

Agira ati:”Icyatumye ntekereza uyu mugoroba nukugira ngo ngewe nk’umumama w’umukobwa umwe ngire inama mbagira, mu mwanya muto mbona nagiye nkurikira amarushanwa mwari mumazemo igihe, ndahangayika kubona abana bangana nkamwe urubyiruko ruhabwa platform nkiyi, mwakomeje kunshimira ariko ndagira ngo ngire icyo mbasaba , twebwe icyo dukora nukubaherekeza ku mahitamo mwagize, ibi tubikora kubera ko namwe mwagiye mushyiramo agaciro ku byo murimo murakora bigatuma mudukurururira kubasanga aho muri kubera ibikorwa byanyu, ni mwebwe mufite urufunguzo rwabyo muzaba icyo mwahisemo kuba, tubategerejeho byinshi nk’igihugu, ntimukabure ku mbuga nkoranyambuga, muvuge byinshi kandi byiza kuri iki gihugu”.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kur’uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2022 aho Madame Jeannette Kagame Umufasha w’umukuru w’igihugu binyuze mu muryango imbuto foundation abereye n’umuyobozi mukuru yaraye yakiriye akanagirana ibiganiro n’abakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, aho aba bakobwa bahawe impanuro zinyuranye.

Mur’iki gikorwa hari bamwe mu bamama b’inararibonye banyuranye kandi bakora imirimo itandukanye ndetse na ba Nyampinga banyuranye nka Miss Rwanda 2022 MUHETO Nshuti Divine,Mutesi Jolly Miss Rwanda 2016 , Elsa Iradukunda Miss Rwanda 2017 , Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace n’abandi,…

Minister wa Siporo Madame Horole Mimosa Munyangaju
Miss MUHETO
Miss Jolly MUTESI

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In