Dr Muvunyi Jean Baptiste uyobora Ibitaro bya Kabgayi aravuga ko bahangayikishijwe n’igihombo gikomeye gikabakaba miliyoni 15 za buri mwaka
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi buvuga ko buhangayikishijwe n’igihombo cya miliyoni 15 bahura nacyo buri mwaka aho ngo icyi gihombo gituruka ku kuba hari abantu bazanwa i Kabgayi barwaye cyangwa bapfuye, badafite imyirondoro bakavurwa abandi bagashyingurwa ba nyirabo ntibaboneke ngo bishyure.
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko iyo barangije guha serivisi abo bantu babura uwo baha inyemezabwishyu bitewe nuko hari bamwe baba badafite imyirondoro y’aho batuye hazwi, mu gihe hari abandi muri bo baba bapfuye iwabo hatamenyekanye abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe utashobora kugira icyo ubabaza ngo bagusobanurire usibye kubavura gusa.
Agira ati“Twe tubanza gukora ibiri mu nshingano tukavura abababaye tugategereza ko tuzishyurwa tugaheba, iyo tubaze ibirebana n’imiti ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi tuba twabahaye dusanga twarakoresheje miliyoni 15 ku mwaka.”
Ikinyamakuru Umuseke gitangaza ko Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, avuga ko nta ngengo y’Imali bateganyije yo guha ibitaro bya Kabgayi kubera iyo mpamvu .
Ati “Ibitaro bya Kabgayi ni ibya Leta, abakozi babyo bahembwa na Leta kandi ntabwo Ibitaro bicuruza, Turafatanya mu buryo abo bantu barwaye batabura imiti, naho kubiteganya mu ngengo y’Imali byo ntabwo byakunda.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko amafaranga bushyira mu ngengo y’Imali ya buri mwaka ari ayo kurengera abatishoboye n’abahuye n’ibiza gusa.
Hakaba hari abafite impungenge ko mu gihe ubuyobozi budakemuye icyi kibazo kandi ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko kibahangayikishije bishobora kuzakoma mu nkokora serivisi zihabwa umuturage ugana ibi bitaro.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko abateza icyi gihombo cya miliyoni 15 buri mwaka ari abantu inzego zitandukanye harimo n’iz’Akarere bazana bakoze impanuka, abandi bapfuye, abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe, inzererezi, abadafite icyiciro cy’ubudehe babarizwamo n’abakora uburaya baba bahuye n’ibibazo by’uburwayi butandukanye.
