Mu bukwe bwo gusaba no gukwa bwa Bosco Nshuti ababutashye bahuye n’ikigeragezo cy’imvura ikomeye n’ubwo bitabujije uyu muhango kugenda neza cyane.
Kur’uyu wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, Umuhanzi Bosco Nshuti ukorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu Itorero ADEPR yakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa umukobwa yihebeye witwa Vanessa Tumushime.
Ni ubukwe bwabereye mu mugi wa Rubavu mu Ntara y’iburengerazuba ari naho uyu mukobwa abarizwa akaba asengera mu rusengero rwa ADEPR Mbugangari i Rubavu .
Gusa abitabiriye ubu bukwe bakaba bahuye n’imvura itoroshye yababereye ikigeragezo gikomeye.
Aba bombi bikaba byitezweko ubukwe bwabo mu rusengero ari mur’uku kwezi kwa 11 tariki ya 19 ugushyingo 2022 mu muhango uzabera ku rusengero rwa ADEPR Kumukenke muri Paruwasi Gasave mu mujyi wa Kigali ari naho uyu musore asanzwe asengera.
Amafoto:
 Â