Mu gihugu cya Nigeria Inkuru yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yagaragaye umugeni arwana n’umukobwa wamwambariye mu bukwe bapfa ko yabyinishije umugabo w’uyu mugeni akamukubaho ikibuno
Nk’uko bisanzwe n’ahandi ubukwe iyo imihango yo mu rusengero irangiye hajyaho umwanya wo kwiyakira ari nako byaje kugenda kur’aba ngaba kuko ubwo abageni bari mu mihango yo kwiyakira, hagiyemo umuziki abitabiriye ubukwe batangira kunyeganyega ari naho inkomoko y’uku kurwana yaje guturuka.
Ibi byakomeje kugeza ubwo umwe mu bakobwa bari batashye ubu bukwe ndetse akaba yari no mu bambariye umugeni yaje gutungurana maze ajya ku mugabo wakoze ubukwe atangira kumubyinisha mu buryo budasanzwe ndetse amukaragaho ikibuno, ibi ni nabyo byaje kuba nko gukoza agati mu ntozi .
Imibyinire y’uyu mukobwa n’uburyo yabikoragamo akaraga ikibuno byarakaje umugeni n’umujinya mwinshi araza aramusunika nuko bitangaza benshi mu bari batashye ubu bukwe.
Ku rundi ruhande umugabo we wabonaga yatwawe ku buryo iyo umugeni adafata icyemezo byashoboraga no kuza gufata indi ntera.
Gusa byaje kurangira abatashye ubukwe bagobotse maze ibintu biza guhoshwa ubukwe burangira mu mahoro.