Mu mwambaro w’idarapo ry’Igihugu cye, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye avuza ingoma yambaye ibirenge ubwo yasozaga igihe cy’ikiruhuko yari amazemo iminsi.
Ni agashya ndetse harimo abavuga ko ashobora kuba ari we uciye agahigo ko kwihandagaza akiyerekana mu ruhame yambaye ibirenge ndetse yabaye umutimbo [umukaraza].
Ibi yabikoze ubwo yasuraga abakaraza b’ahitwa Gishora ho mu ntara ya Gitega, mu rwego rwo kwerekana ko ingoma zifite umwanya munini mu muco w’igihugu cye cy’u Burundi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muyobozi mukuru w’igihugu cy’u Burundi yambaye ibirenge n’umushanana ugizwe n’ibendera ry’icyi gihugu agukubita umurishyo ari na ko acinya akadiho anaririmba indirimbo ivuga imyato igihugu cye.
Perezida Evariste Ndayishimiye yari amaze iminsi mu kiruhuko (congé) cyatumye aboneraho umwanya wo gusura ibyiza bitatse igihugu cye, birimo n’ikiyaga cya Cyohoha bahuriyeho n’u Rwanda.
Ibi cyakora birasa n’ibitaributungure benshi kuko ni umuco amaze kumumenyerwaho dore ko kuva yatorerwa kuyobora igihugu muri Gicurasi 2020 yakunze kugaragara mu bikorwa byinshi byafashwe nk’udushya kubera urwego ari ho.
Ibi bikorwa twavuga nk’aho yagaragaye yikoreye ijerekani y’urwagwa mbere yo kurusangira n’abaturage ku munsi mukuru wahariwe amakomini, kugaragara ahinga ndetse anasarura imyaka mu murima, kugaragara atunda amatafari, n’ibindi,….