Mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, Umunyerondo yahondaguwe bikomeye n’umuntu bivugwa ko ngo ari umusazi maze amuhindura intere.
Ibi byabereye mu Kagari ka Nyamabuye, ahazwi nko ku Kiderenga, aho uwusore witwa Mbyariyingabo yadukiriye umunyerondo witwa Habimana w’imyaka 47 akamuhondagura nyuma yo kumwirukankana bavuye mu kabari.
Mu mashusho yatambutse kuri BTN TV agaragaza aba bombi baryamye hasi mu maraso menshi ndetse bigaragara ko Habimana yakomeretse cyane nyuma yo guhondagurwa amabuye.
Abaturage babonye ibi bavuga ko uyu Mbyariyingabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse ko ngo akunda gutega abantu akabambura kandi akabakebesha inzembe, yitwaje ko afite ikarita y’i Ndera .
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, NDANGA Patrice, yatangarije BTN ko uyu Mbyariyingabo basanzwe bazi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ngo iyo byajaguye baramufata bakamusubiza mu bitaro i Ndera.
Nyuma y’ibi, imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gatsata yataye muri yombi uyu Mbyariyingabo mu gihe Habimana we yajyanwe mu bitaro kugira ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga kuko byagaragaraga ko afite akuka gake bitewe n’uko yari yazahajwe n’amabuye yatewe.
Abaturage bo mu Gatsata bakaba bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uyu musore kubera ko ngo ashobora no kuzica umuntu burundu bityo bagasaba inzeko z’ubuyobozi kubashakira umuti urambye w’iki kibazo.