Itangazo rya Ministeri y’Uburezi rivuga ko mu rwego rwo koroshya ingendo mu mujyi wa kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama ya CHOGM,no kutabangamira ingendo z’abanyeshuri biga bataha n’abarezi babo, amashuri azafunga kuva tariki ya 20kugeza kuya 26 Kamena 2022.
Iri tangazo rivuga ko Amashuri yo mu mujyi wa Kigali azafunga kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 26 Kamena 2022
Ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu, ku banyeshuri bakurikira integanyanyigisho y’u Rwanda,(Rwanda National Curriculum) bizatangira ku wa 27 Kamena 2022 mu gihugu hose.
Ingengabihe irambuye izatangazwa na NESA
Mu mujyi wa Kigali, Abanyeshuri biga bataha bazakomeza gusubiramo amasomo yabo mu rugo,mu gihe abiga bacumbikiwe bazaguma mu bigo byabo.
Minisiteri y’Uburezi iboneyeho gusaba abanyeshuri bose kwitegura neza isozwa ry’uyu mwaka w’amashuri, ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Uburezi irashimira ababyeyi,abarezi,abanyeshuri n’abafatanyabikorwa ku mikoranire myiza isanzwe ibaranga.
Ni itangazo ryashyizweho umukono kur’uyu wa 13 Kamena 2022 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amshuri abanza n’Ayisumbuye Twagirayezu Gaspard.