Leta ya Uganda yatangaje ko yafashe abantu 11 bakomoka muri Pakistan bivugwa ko badafite ibyangombwa, ibi bikaba byatumye iburira n’abandi banyamahanga bose baba muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Ni igikorwa Urwego rushizwe abinjira n’abasohoka muri Uganda rwatangaje ko cyabaye muri gahunda yo gushakisha no gufata abanyamahanga baba ndetse bagakorera muri icyo gihugu batabifitiye ibyangombwa.
Abo uko ari 11 bafashwe ngo bakoreraga ibigo bibiri bya Jumbo Investment na Yuasa Car Bonds.
Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko urwo rwego rukomeza ruvuga ko ibi bikorwa bikomeje ndetse ngo bakaba basaba abanyamahanga bose kunyura mu nzira ziteganywa zibemerera kuba mu gihugu harimo kugira icyemezo cyo gukorera mu gihugu cyangwa icyemezo gihabwa abanyeshuri.”
Ni ibyemezo ngo bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo kubibona bitagoye.
Urwo rwego rwakomeje ruti “Nyuma y’iperereza ryisumbuye, abakozi ba Yuasa Investment byagaragaye ko bubahirije amategeko; ariko aba Jambo Car Bond bo bakora badafite ibyangombwa biteganywa. Bazakurikiranwa n’amategeko.”
Mu bihe bitandukanye, Uganda yakomeje gufata no kwirukana abaturage barimo n’abakomoka mu Rwanda, bashinjwa kuba muri icyo gihugu badafite ibyangombwa.
Ni ibikorwa ariko byaje kuremerezwa n’impamvu za politiki, zatumye abanyarwabnda benshi muri icyo gihugu bafungwa nta dosiye, bakajya birukanwa mu gihugu barakorewe iyicarubozo rikomeye.