Mushimiyimina Diane umwana w’imyaka 15 yasambanyijwe ku ngufu aterwa inda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubimenye aho kumuha ubutabera ngo bukurikirane uwabikoze, burabizinzika buhitamo kumushyingira uwayimuteye ari we se.
Amakuru y’ihohotetwa rya Mushimiyimina Diane yamenyekanye ubwo ubwo umunyamakuru wa Ibendera.com yaganiraga na Mugenzi we ukora kuri Radio ya Energy Radio Ikorera mu Karere ka Musanze nuko dufata umwanzuro wo kuyikurikirana.
Ubwo twageraga ahavugwa ibi abaturage badutangarije ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, wafashwe ku ngufu na se umubyara agasambanywa, agaterwa inda, ubuyobozi bw’umudugudu bwabimenya bugahishira uwamuhohoteye.
Uyu mwana wahohotewe kuri ubu ubarizwa mu mudugudu wa Kadahenda, umurenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, aho yagarutse kubana na nyina umubyara, avuga inzira y’umusaraba yahuye nayo, ikiniga kikamutanga imbere.
Agira ati: “Nari mvuye kurangura ibisheke mpura n’umugabo ntazi, arampagarika ansaba kumugurisha igisheke. Naramugurishije, maze arambwira ngo wakinjyanira mu rugo ko ari hariya! Narakimujyaniye afungura inzu, ahita ansunikiramo, ahita afunga aransambanya”.
Nararize mbura uwampoza, kugeza ubwo yahoraga amfungiranye mu nzu, akankubita, namubaza icyo ampora ntakimbwire. Nagerageje no kumubaza amazina ye ntiyayambwira, kugeza ubwo yanteye inda amenye ko yanteye inda akajya ahora antuka, ubundi akankubita avuga ngo inda yanjye ni amazi arimo.”
Akomeza agira ati, “Ndiho ntariho kuko kubona amafunguro bingoye. Ndikwibaza aho nzakura imyenda nzambika uwo nzabyara, mu gihe nanjye mpora mu mwenda umwe! Ikimbaje ni uburyo uwampohoteye adashobora kunyitaho nk’umugore witegura kubyara. Icyo nsaba ubuyobozi ni ukumukurikirana akaryozwa amahano n’amarorerwa yankoreye.”
Nduhirabandi Godiriva umubyeyi wa Mushimiyimina Diane avuga ko yashenguwe n’ikiniga akimara kumenya ihohoterwa umwana we yakorewe. Ati, “Mfite agahinda, intimba iranshengura umutima. Uyu mukobwa wanjye wafashwe ku ngufu, Se yaramuntanye n’abandi bane. Ikimbabaza kurusha ibindi, ni uburyo yasambanyijwe agakurwa mu ishuri yiga muwa gatanu w’amashuri abanza, yarangiza akamukorera iyicarubuzo mu buryo butandukanye, harimo kumusambanya, kumukubita no kumutoteza mu gihe kingana n’amezi atandatu afungiranyijwe.”
Uyu mubyeyi asaba inzego bireba guha umwana we ubutabera, kuko ngo ibyakorewe umwana we ari agahomamunwa. Agira ati, “Icyo nsaba inzego bireba, ni uko zakurikira uwamuhohoteye n’uwagize uruhare wese mu kwica ubuzima bw’umwana wanjye akabihanirwa, kuko ibyamukorewe ni amahano rwose.”
Habumuremyi wakodeshaga inzu Twagiramungu(ushinjwa gusambanya uyu mwana) ari nayo yakorewemo ayo mahano, avuga ko ifatwa ku ngufu rye ritamureba, ko we icyo yakoze ari ukwirukana uwo mwana mu nzu ye, kuko ngo n’ubundi uwo musore yari yarayimutayemo.
Yagize ati, “Umukobwa nari nsanzwe mubona ajya kurangura ibisheke, rero naje kumenya amakuru ko ari kumwe na Twagiramungu sinabitindaho, kuko twabimenyesheje ubuyobozi bw’umudugudu bukemeza ko Umukobwa aba umugore we.”
Ibendera.com twashatse kumenya icyo Nzabonimpa Theoneste Umukuru w’umudugudu wa Mashitane, akagari ka Mburabuturo, mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze ari nawe ushyirwa mu majwi na nyir’ubwite ndetse n’umubyeyi we, ntiyashatse kugira icyo abivugaho.
Ati, “Ntacyo navuga ntabyemerewe n’ubuyobozi bw’akagari kandi nabwo bubizi.”
Kamaliza Solange Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mburabuturo, avuga ko atigeze amenya amakuru y’ifatwa ku ngufu kwa Mushimiyimina Diane.
Agira ati, “Ntabwo namenye ko hari umwana w’umukobwa wahohotewe gutya, gusa ubwo tubimenye tugiye gushaka uburyo dukemura iki kibazo, dore ko atari n’uyu wenyine uhohotewe, ahubwo hari n’abandi bagenda bahura naryo(ihihoterwa) by’umwihariko mu gihugu hose iki kibazo kigenda kigaragara.”
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba buri 11 Ukwakira, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri 2021 byabaye 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55%.
Nubwo ibi birego ari byo byagaragajwe ariko ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe na RIB bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na 2,9%.
Ikibazo cyo gusambanya abana, ni kenshi gikunze kumvikana mu itangazamakuru, ndetse na Leta y’u Rwanda ikaba idahwema kuvuga ko itazigera yihanganira na gato uwo ariwe wese uzagaragara mu bikorwa nk’ibi, gusa kuri ubu icyibazwa ni ikizakorwa n’igihe bizasaba kugira ngo iki kibazo gicike burundu dore ko noneho byatangiye no kujya biba hagati y’umwana n’umubyeyi we.
Anaclet NTIRUSHWA