Nyuma y’iminsi 6 mu gihugu cya Kenya bari mu matora yo kumenya ugomba gusimbura Kenyata ku mwanya wa Perezida yaba Raila Odinga na William Ruto bose ubwoba ni bwose nyuma y’uko bitezwe ko comisiyo y’amatora igomba gutangaza Perezida mushya wa Kenya mu masaha make yo kur’uyu wa mbere tariki 15/8/2022.
Kugenda biguru ntege mu kubara ibyavuye mu matora byatumye abanya-Kenya bagira igishyika ku bizava mu matora.
Hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, Visi Perezida William Ruto niwe uri imbere ya mukeba we Raila Odinga.
Kubera ibyabaye hambere, igishyika n’ubwoba bw’imvururu biri henshi muri Kenya mu gihe haba hatangajwe perezida watsinze.
Abantu ku giti cyabo, imiryango n’amatsinda bitandukanye basabye abanyakenya kwirinda ibikorwa byose byatangiza urugomo.
Kuwa gatandatu nijoro, polisi irwanya imyivumbagatanyo yahamagajwe aho barimo kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu i Nairobi kugira ngo ibe yagoboka mu gihe haramuka habaye imvururu.
Abashyigikiye Raila Odinga bari binjiye ahantu habujijwe kugera bibasira abashinzwe amatora babashinja uburiganya.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Odinga yabashije kugera ku ndangururamajwi ya komisiyo y’amatora maze anenga igikorwa cyo kubara amajwi kirimo kuba.
BBC itangaza ko mbere y’uko iyo ndangururamakwi bayizimya, Saitabao Ole Kanchory yagize ati: “Ndashaka kubwira igihugu ko Bomas ya Kenya ari ahantu hari kubera ibyaha”.
Bomas ni ku kigo cy’umuco cya Kenya i Nairobi gikoreshwa nk’aho kubarira amajwi ku rwego rw’igihugu.
Abashyigikiye Ruto bashinja bacyeba babo kwivanga mu gikorwa cyo kubara amajwi aho kuri Bomas ya Kenya.
Komisiyo y’amatora nirenza uyu munsi kuwa mbere ntigomba kurenza kuwa kabiri saa kumi n’imwe z’umugoroba itaratangaza uwatsinze amatora ugomba kuyobora Kenya.
