Abapolisi babiri binjiye mu Murenge wa Rukoma batambaye impuzankano bakumira abaturage kugera mu gace bivugwa ko bashakaga guhagarikira umuturage ngo acukure amabuye wenyine gusa byarangiye batawe muri yombi.
Aba bapolisi ngo binjiye bambaye imyenda isanzwe, ariko baza kwambara iy’akazi ubwo bari binjiye mu gikorwa nyirizina cyabagenzaga, bivugwa ko bagiye kwa Nshimiyimana Theophile binakekwa ko ariwe bari baziye gukorera akazi, bajya no gutera imambo aho bashakaga ko acukura amabuye y’agaciro wenyine.
Nyuma ngo bakoresheje inama babwira abantu ko nta wundi wemerewe gukandagira aho bashyize imambo gusa ku makuru yatanzwe n’abaturage, batawe muri yombi bakiri muri uyu Murenge .
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyepfo, yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bapolisi babiri, aho ivuga ko bakekwaho imyitwarire iteye impungenge mu baturage, ariko kandi inanyuranije n’indangagaciro ziyiranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yemereye ikinyamakuru montjalinews dukesha iyi nkuru ko itabwa muri yombi ry’aba Bapolisi ari impamo.
Yagize ati“ Nibyo koko, abafashwe barakekwaho icyaha cy’imyitwarire iteye impungenge mu baturage, kandi binyuranyije n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda, bagiye gukurikiranwa”.
Mu ijambo rye, yungamo ko umuturage wese akwiye kumenya ubwenge bwo gutandukanya abamushuka kuko ngo inzego za Leta zifite uburyo zitangamo ibyangombwa.
Ku ruhande rw’Abaturage ngo barushijeho kugira amakenga ubwo nyuma yo guhabwa amabwiriza n’aba ba Polisi babonaga binjiye mu nzu kwa Theophire bagakuramo imyenda yabo y’akazi, bakambara isanzwe ya gisivile bakajya kwakirwa ahantu mu kabari, aho bamwe muri aba baturage bahise batanga amakuru, batangira gukurikiranwa kugeza batawe muri yombi.
Bamwe mu baturage, bavuga ko mubyo batabasha kwiyumvisha ari ukuntu bafite ubuyobozi, ariko abantu bakaza bakabahangayikisha nta muyobozi ubizi.
Hari andi makuru avuga ko iyi nkuru kugira ngo imenyekane ndetse aba bapolisi batabwe muri yombi byaba byaturutse ku munyamakuru wari wahamagawe n’abaturage bamubwira ibyo bahuye nabyo nawe akihutira kubibwira abo bireba ngo bagire icyo bakora.
Umwe mu bakekwa muri ibi bikorwa, ushyirwa mu majwi n’abaturage mu ruhare rwo kuzana aba Bapolisi no kubajujubya, itangazamakuru ryagerageje kumuhamagara ngo agire icyo avuga ku bitangazwa n’abaturage, terefone ye ntiyayitaba.
Banavuga ko ubwo bari bahari nawe yahaje ariko nyuma ngo akaza kunyonyomba akagenda.