Mu karere ka Kamonyi hamaze iminsi hashakishwa Umusore w’imyaka 24 ukekwaho icyaha cyo gufata nyina umubyara ku ngufu akaba yamaze gutabwa muri yombi
Ku italiki 4 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bw’inzego zibanze na RIB bafashe uyu musore kuko hari hamaze kumenyekana amakuru ko aherereye mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagali ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi nyuma y’igihe yari amaze atahaba yarahunze.
Bivugwa ko Nyina yatahanye inzoga yari ashyiriye umugabo we (Se) yagera mu rugo agasanga adahari akahasanga umuhungu we ngo usanzwe akoresha ibiyobyabwenge, agahita amwambura iyo nzoga akayinywa yamara kuyinywa, umuhungu agahita asingira Nyina akamutura hasi akamwambura imyenda agatangira kumusambanya kuko ngo yamurushije imbaraga nk’uko uyu mubyeyi abivuga.
Agira ati: “Hari habaye nka saa moya z’umugoroba, ntabwo nari gutaka ngo mbone umuntu untabara kuko dutuye ahantu hitaruye kandi muzehe yaratarataha”.
“Amaze kumfata ku ngufu naracecetse kuko muri iryo joro sinari kubona uwo mbwira, ahubwo mugitondo bukeye nibwo nabibwiye umuturanyi angira inama yo kujya kuri RIB ngo mbibabwire bamukurikirane kuko yahise acika ntiyaraye mu rugo”.
Bivugwa ko ngo inzego zitandukanye ku bufatanye n’abaturage bakomeje gushakisha uyu musore ntihamenyekane aho aherereye, ahubwo taliki 3 Mutarama 2022 akaba aribwo yagarutse mu rugo bagahita batanga amakuru agatabwa muri yombi n’iperereza rigahita ritangira gukorwa ndetse ngo akaba yemera icyaha akekwaho cyo gusambanya Nyina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bibungo ibi byabereyemo Bwana Dushimimana Abel, mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 dukesha iyi nkuru yemeje iby’aya makuru anavuga ko nk’ubuyobozi basanzwe barafashe ingamba zikumira ibyaha nk’ibi bikomoka ku businzi.
Agira ati: “Noheli yaraye ibaye umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko yasambanyije Nyina bapfuye ko amubajije impamvu anyoye inzoga yari azaniye umugabo we ari we Se w’uyu musore, iki cyaha akekwaho yagikoze ariwe na Nyina bari mu rugo bonyine kuko Se yari atarataha kandi yari asanze umuhungu we yasinze kuko bikekwa ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge”.
Gitifu Dushimimana yashimiye abaturage bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu musore, anasaba ko bene iyi mikoranire myiza n’inzego z’umutekano yakomeza kugira ngo bene ibi byaha kimwe n’ibindi bikumirwe.
Uyu musore ukekwaho icyaha cyo gusambanya Nyina akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu murenge wa Mugina mu gihe iperereza rigikomeje.
Ingingo ya 197 y’igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ku gihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ivuga ko Umuntu wese ukoresha imibonano mpuzabitsina ku kagato umuntu ufite nibura imyaka cumi n‟umunani (18) y‟amavuko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).
Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).