Mu rubanza rwa ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid hagaragayemo ibintu 2 bisa naho ari bishya aho yagaragaye aherekejwe n’umugore we Miss Iradukunda Elsa ndetse mu gihe ubushize gukurikira uru rubanza byari mu muhezo ubu abantu bari bemerewe kurukurikirana.
Prince Kid yongeye kwitaba mu Rukiko Rukuru, ubwo haburanishwaga ubujurire bw’Ubushinjacyaha nyuma y’uko agizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Kuva yatangira gukurikiranwa mu butabera, Prince Kid ni ubwa mbere urubanza rwe rwabereye mu ruhame.
Iradukunda Elsa umugore we wari wanitabiriye uru rubanza, yagarutsweho n’ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu gisinyisha inyandiko abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, bagaragaza ko Prince Kid atigeze abahohotera.
Ibyo byaje no gutuma Miss Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira wari umunyamategeko batabwa muri yombi tariki 8 Gicurasi 2022, bakurikiranyweho inyandiko mpimbano, nyuma ariko bakaza kurekurwa.
Mu rukiko, Prince Kid yagaragaje ko yizeye ubutabera buboneye mu Rukiko Rukuru cyane ko n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye yari yatanze ubutabera.
Yavuze ko umutangabuhamya wiswe VKF yikoreye inyandiko kwa noteri yemeza ko atahohotewe, ndetse no mu rukiko yatanze ubuhamya koko ko atahohotewe.
Tariki ya 12 Ukuboza 2022 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku byaha yari akurikiranweho ndetse ahita anafungurwa aho yari amaze amezi atandatu muri Gereza ya Nyarugenge.
Akigera hanze Prince Kid wayoboraga amarushanwa ya Miss Rwanda, yahamije iby’urukundo rwe na Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017 bahita basezerana kubana akaramata ku wa 2 Werurwe 2023.