Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafashe abantu 4 bakurikiranyweho gukinisha abana filime z’urukozasoni (pornography) no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Mu itangazo banyujije kuri Twitter yabo, ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, gitangaza ko bataye muri yombi uwitwa Twizerimana David n’abagenzi be 3 bakurikiranweho gukinisha abana Filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.
Abatawe muri yombi ni Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu batatangajwe amazina yabo.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko itazihanganira umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.
RIB isoza ivuga ko Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.