Indwara ituruka ku mwanda yamaze kumenyekana ko yibasira amatungo azwi nk’ingurube by’umwihariko ikaba ihangayikishije abaturage bo mu Karere ka Musanze aho imaze kwica ingurube n’ibyana byazo zirenga 200
Kugeza ubu iyi ndwara yamaze kugaragara mu duce tw’imirenge ya Muko, Muhoza, Kimonyi, Rwaza na Busogo ho mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Aborozi bo mur’utu duce bavuga ko iyi ndwara ibahangayikishije kuko ngo imaze iminsi 10 gusa igaragaye kandi imaze guhitana amatungo y’ingurube zirenga 30.
Uwamahoro ni umuturage wo mu Murenge wa Muko akaba avuga ko bahangayikishijwe n’iyi ndwara, avuga ko hamaze gupfa gupfa ingurube 40 n’ibyana birenga 200, avuga ko kugeza ubu bamaze gucika intege kubera iyi ndwara.
NDAYISENGA Fabrice, Umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubworozi n’ubuhinzi RAB avuga ko ari indwara iterwa n’umwanda nka kumwe amatungo y’ingurube abayorora badakunda kuyagirira isuku, akizeza ko ngo ari indwara ivurwa igakira iyo yamenyekanye kare.
Asoza asaba aborozi kugirira isuku amatungo harimo n’ingurube kuko akenshi ngo usanga zo zibagirana mu gukorerwa isuku.
Iyi ni indwara irimo kwibasira ingurube aho usanga zigira umuriro mwinshi no gucika intege zikananirwa kurya ndetse zikanagaragaza amabara adasanzwe ku ruhu.
Bamwe mu borozi bakaba bavuga ko nta gisubizo barabona ndetse ngo iyi ndwara imaze kubahombya amafaranga asaga miliyoni 40.
Kugeza ubu ibikorwa byo kubaga no kotsa ingurube mu mirenge yavuzwe haruguru byarahagaritswe ndetse no gutwara ingurube ziva mu mirenge imwe zijya mu yindi byarahagaritswe n’izipfuye zigatabwa mu byobo mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara.