Umuhanzi Iradukunda Espe umaze igihe gito yinjiye mu muziki uhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga, yashyize hanze indirimbo yise “NDANYUZWE”.
Uyu muhanzikazi uvuka mu Karere ka Rubavu yiyongereye ku bandi banyempano babarizwa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda .
Indirimbo ye ya mbere yayise “NDANYUZWE”, irimo ubutumwa buhumuriza umuntu wese usenga kuko ubutumwa burimo bugaragaza ko nta wundi wo kwizerwa uretse Yesu wenyine.
Iradukunda Espe atangaza ko impamvu yinjiye mu muziki wo kuranya no guhimbaza Imana nk’umuhanzi wigenga kwari ukugira ngo abone uko agaragariza isi yose imirimo itangaje Imana ikorera abayubaha.
Yagize ati “narageragejwe cyane , abanzibanjye banyishima hejuru , abankunda barampumuriza bambwirako ntawakwizeye ngwakorwe nisoni , maze ndakwizera nuko uraza urantabara nukuri ndanyuzwe ubyumve”
Akomeza ati “Intego yanjye nyamukuru ni uguhumuriza imitima y’abantu no kubamenyesha iby’imbabazi z’Imana zituma abanyabyaha bakizwa.’’
Iradukunda Espe avuga kandi ko igikomeye cyane ku ko ari ukumenyesha abantu ko bakwiye kwitegura kuko Yesu azagaruka kujyana abamwizeye vuba bidatinze, Iradukunda ashimangira ko urugendo rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga, avuga ko rutazabangamira imirimo ye ya buri munsi.
