Mu mujyi wa Kigali hateguwe ibikorwa binyuranye byo Kwibuka Umuhanzi Bob Marley Umaze imyaka 41 atabarutse
Nyakwigendera, Bob Marley, wamenyekanye mu njyana ya Reggae ni umuhanzi w’icyamamare wamenyekanye ku isi yose, bitewe n’ubutumwa bufasha abakurikirana ibihangano bye yatangaga mu bice bitandukanye by’isi.
Ubusanzwe yitwa Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamayika. Uyu muhanzi akaba yaritabye Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Bob Marley akiri ku isi, yaranzwe no gukora indirimbo zakundwaga kandi na nubu zigikunzwe n’imbaga y’abatuye isi biganjemo abarasita. Uyu mugabo ni umwe mu batumye umuziki wa Jamaica ndetse n’umuryango Rastafari umenyekana ku isi ndetse ubona n’abakunzi benshi.
Nyakwigendera, ni we muhanzi wa mbere ku isi mu bakora injyana ya Raggae wabashije kugurisha ibihangano byinshi dore ko yagurishije ama CD agera kuri miliyoni 200.
Mu gihe isi yose yibuka Umwami w’Injyana ya Reggae, Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley ku nshuro ya 41 abahanzi bibumbiye mu itsinda rya Jah Image Reggae  bateguye igitaramo mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abaratsa bose kw’isi hose kwibuka iyo ntwari yigishaga urukundo yitabye Imana ku tariki ya 11 Gicurasi 1981
Ku bantu bifuza kwifatanya n’abateguye icyi gikorwa cyo kwibuka Nyakwigendera Bob Marley bakaba babariza kur’iyi numero igendanwa 0788336315.