Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe Shyigikira Bibiliya, Abanyamakuru batangarijwe ko abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse bityo hakaba hakenewe nibura Bibiliya ibihumbi 7 mu Rwanda buri mwaka kugira ngo Bibiliya iboneke kuri buri wese uyikeneye aho hakenewe nibura amadorali agera ku 100$ .
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kur’uyu wa mbere abayobozi b’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bavuze ko impamvu bateguye ubu bukangurambaga bwiswe Shyigikira Bibiliya Compaign aruko hari impungenge z’uko mu minsi mike Bibiliya yazabura bityo agakiza kagakomwa mu nkokora.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Pastor RUZIBIZA Viater avuga ko Bibiliya ifatwa nk’igikenerwa cy’ibanze ibintu bisa nk’uko umuntu akenera amazi cyangwa imyenda ibi bikaba bituma imibare y’abayikenera igenda izamuka ariyo mpamvu hateguye ubukangurambaga bwo kubona Bibiliya zihagije kuko ubu ngo abayikeneye bose ntabwo bayibona.
Agira ati:”Abayobozi b’amatorero n’amadini twabasabye ko buri wese yatanga inkunga ye kugira ngo Bibiliya iboneke mu Rwanda” icya kabiri twifashishije itangazamakuru mu kudufasha gutanga ubutumwa bwerekana ikibazo no kurangira abantu inzira cyakemukamo akaba ariyo mpamvu uyu munsi twagiranye ikiganiro n’itangazamakuru rya hano mu Rwanda, tubasaba ngo mudufashe kubona Bibiliya”.
Akomeza agira ati:”Nyuma yo gutanga ubu butumwa turifuza ko mu mahuriro na za repetition zitandukanye abakirisitu bazasangwa bakabwirwa ubu butumwa bwo gushyigikira Bibiliya”.
Yongeraho ati:”Tuzifashisha n’abashoramali, ibigo n’abikorera, tuzakoresha ibitaramo byo guhamagarira abantu gushyigikira Bibiliya dukoresheje impano z’abahanzi kugira ngo bazikoreshe mur’ubwo buryo n’izindi nzira zinyuranye zizakoreshwa mu gushaka ubushobozi bwo gukora Bibiliya”.
Asoza avuga ko bifuza ijwi rya buri wese kugira ngo Bibiliya iboneke kuri bose bayikeneye mu Rwanda.
Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda Reveland Pasiteri Julie KANDEMA avuga ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangiye mu mwaka w’1977 uza kwemezwa neza mu mwaka w’1982 ukaba uri mu ngaga z’imiryango ya Bibiliya ku isi aho winjiyemo mu mwaka w’2000 ufite icyerekezo cy’uko ijambo ry’Imana rigera kuri benshi kandi rikabahindura.
Avuga ko intego y’uyu muryango aruko buri muntu wese azagezwaho Bibiliya kandi mu Rurimi yumva, n’abafite ubumuga bakabona Bibiliya igendanye n’ubuzima bwabo.
Aha agira ati:”Turashaka ko haboneka igisubizo cya Bibiliya kuri bose, tugira tuti Shyigikira Bibiliya”.
Reveland Pasiteri Julie KANDEMA akomeza avuga ko:”Abateraga inkunga Bibiliya umubare wwabo ugenda ugabanuka bitewe nuko abakirisitu bagenda bagabanuka i Burayi nyamara muri Afrika ho ugasanga imubare yabo iri kwiyongera, ibintu bitandukanye n’iburayi ari nayo mpamvu abaduteraga inkunga nabo bari kugabanuka”.
Asoza agira ati:”Mu kwishakamo ibisubizo mu Rwanda rero turimo kuvuga tuti buri wese ajyane ubutumwa bwo kugira ngo adufashe tubone Bibiliya kuko zihindura abantu benshi haba mu magereza n’ahandi tugenda tuzitanga bityo tugahindura isi nziza nk’umugambi Imana yari ifite irema umuntu”.
Pastor Olivier NDIZEYE wo muri Zion Temple avuga ko kugeza ubu abateraga inkunga Bibiliya bagabanutseho 80% naho igiciro cyayo kiva ku madolari 4 kigera ku madorali 8 aho ubu amafranga akenewe kugira ngo Bibiliya iboneke ari amadorali nibura agera ku 100$.
Ubu bukangurambaga bwahawe insanganyamatsiko igira iti:”Shyigikira Bibiliya” biteganyijwe ko buzamara amezi atatu ariko na nyuma iki gikorwa kikazakomeza aho abantu bazajya bibutswa gutanga inkunga ku bushake bwabo yo gushyigikira Bibiliya binyuze kuri Momo pay, Compte ya Banki n’izindi nzira zitandukanye,…
Imibare dukesha Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda igaragaza ko mu myaka yashize mu Rwanda hatumizwaga Bibiliya zigera ku bihumbi 30 ubu hakaba hatumizwa izigera ku bihumbi 200 ku mwaka umwe, iri zamuka rikaba rikomoka ku ngaruka za Covid19 aho kugeza ubu Bibiliya ikorerwa mu bihugu bya Koreya n’ubushinwa .

