Umunyamakuru w’imyidagaduro mu Rwanda Iradukunda Moses yatawe muri yombi akekwaho kurigisa ibikoresho bya Isibo Tv yakoreraga mu minsi yashize mbere y’uko ajya ku Izuba TV.
Bivugwa ko uyu munyamakuru Iradukunda Moses yafungishijwe na Mugenzi we Phil Peter bakoranaga ku ISIBO TV nyuma yo kumara igihe kitari gito ahamagazwa ngo yisobanure ku bikoresho bivugwa ko yibye .
Iradukunda Moses yari amaze amezi atanu asezeye ku Isibo TV ariko hakaba hatarigeze hamenyekana icyatumye asezera, bikaba bivugwa ko isezera rye rifitanye isano n’iri fungwa rye.
Nkuko bitangazwa na Big Man ukora ibiganiro kuri Youtube, Moses ngo yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2022, akurikiranyweho ubujura bwa Camera ebyiri n’ibindi bikoresho bijyana na zo.
Yavuze ko Ubwo Moses yakoraga ku Isibo TV yakoraga n’akazi nk’umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho, aho yahaye camera umukozi ufata amashusho akaza kuzibwa ategewe mu nzira n’abajura banabanje kumukubita.
Bivugwa ko iyo camera yibwe yari isanzwe ari iya Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter, aho nyuma yo kuyibwa byaje gutuma batajya imbizi.
Phil Peter nyiri camera yafashe icyemezo cyo gukurikirana Moses kubera ko ngo ari we wari ushinzwe ibikoresho.
Nubwo Moses yasezeye ku Isibo Tv yakomeje kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, aho yabaga agiye gusobanura uko byagenze.
Moses afunganwe na Claude ufata amashusho [Cameraman] bivugwa ko ari we wibwe izo camera, abo bombi bakaba bafungiye kuri station ya RIB ya Kicukiro ndetse ku wa Gatanu tariki 15 ngo bitabye ubugenzacyaha barabazwa.
Nyuma yo kuva ku Isibo TV Moses akaba kugeza ubu yabarizwaga ku IZUBA TV
