Rugimbana Theogene umunyamakuru warumaze igihe kinini mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yasezeye itangazamakuru akaba agiye gukomereza ubuzima bwe mu mahanga
Kuri iki cyumweru mu masaha ya mu gitondo ni bwo inkuru yamenyekanye ivuga ko Rugimbana Theogene wari warigaruriye imitima ya benshi yahagaritse akazi k’itangazamakuru.
Amakuru aravuga ko Rugimbana Theogene yahagaritse itangazazamakuru akaba agiye gukomereza ubuzima busanzwe hanze y’igihugu kandi akaba afite ibyo agiye gukora bitari itangazamakuru.
Rugimbana Theogene yakoreraga Radio 1 mu kiganiro cy’imikino cya nimugoroba kibanda ku makuru y’i Burayi cyitwa “Trace Foot”.
Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye ISIMBI dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugabo yafashe icyo cyemezo cyo gusezera ndetse ko ashobora kuba nta n’iminsi afite mu Rwanda.
Ati “nibyo iyo gahunda arayifite, kuba wenda yamaze gusezera byo sindabimenya gusa icyo nzicyo ni uko nta minsi afite mu Rwanda. Uramubaza icyo agiye gukora akakubwira ngo agiye gushakisha mu bindi, ni umuntu ugira ibanga cyane ku buryo utapfa kumenya ibyo ategura kereka ashatse kubikwibwirira.”
Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo wamaze kubona visa z’ibihugu bigera kuri 3 nta muntu uzi aho azerekeza kuko kugeza ubu uyu musore yabigize ibanga rikomeye .
Rugimbana Theogene asezeye mu itangazamakuru nyuma ya Patrick HABARUGIRA wakoreraga RBA na Rutamu Elie Joe bakoranaga mu biganiro bya siporo kuri Radio 1 wasezeye muri 2018 nawe akerekeza mu mahanga .

Rugimbana Theogene yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2012, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Flash FM, Radio 10 na Radio 1 yagezeho muri 2016 akaba ari nayo yabarizwagaho .