Umunyamakuru Austin Peter Luwano uzwi nka Uncle Austin warumaze igihe kinini mu mwuga w’Itangazamakuru yafashe ikiruhuko mu itangazamakuru aho avuga ko yari ananiwe akongeraho ko ashobora kuzagaruka cyangwa ntagaruke.
Uncle Austin warumaze igihe mu itangazamakuru ry’u Rwanda nyuma yo kuva kuri Kiss FM akerekeza kuri Radio ya Power FM ubu yamaze guhagarika umwuga w’itangazamakuru aho avuga ko yafashe ikiruhuko.
Mu kiganiro yagiranye na Television yo kuri YouTube yitwa Chita Magic TV, Austin yavuze ko impamvu yafashe ikiruhuko muri uyu mwuga ari uko yari ananiwe.
Yagize Ati“kuva 2007,Imyaka yose maze mu itangazamakuru, yenda mvuze ku myaka umunani namaze kuri Kiss FM, nta mwaka nafashe ikiruhuko cy’icyumweru ngo kirangire. Ni ukuvuga ngo umwaka warangiraga iminsi y’ikiruhuko umuntu aba afite yemererwa n’amategeko, nakoreshejemo iminsi ine cyangwa itanu.”
Akomeza agira ati:“Ikiruhuko nafataga cyabaga ari icyo kujya kwiga no gukora ibizamini nkagaruka, ubu rero nari naniwe mu mutwe, hakiyongeraho n’ibi bibazo byari bimaze iminsi bibaho, byo gupfusha inshuti, byanduhije mu mutwe…
Asoza agira ati:”reka ngende mfate akaruhuko k’amezi nk’angahe nimbona ko naruhutse bihagije nzagaruka, nimbona ko nakomeza kwikorera ibindi nabyo bizaba.”
Uyu munyamakuru winjiye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 akaba asanzwe ari n’umuhanzi aherutse kwinjira mu bucuruzi bwa resitora gusa akaba avuga ko iri shoramari yinjiyemo atari ryo ritumye afata ikiruhuko mu itangazamakuru.
Uncle Austin ni umunyamakuru umaze igihe kinini mu mwuga w’itangazamakuru aho yanyuze kuri Radio zitandukanye nka Radio 10, Kiss Fm ubu akaba afashe ikiruhuko yabarizwaga kuri Power FM bivugwa ko ari n’iye.
Uyu nawe bibaye aribyo biravugwa ko yaba yateye umugongo itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera ko bamwe mu barikora bavuga ko nta mafaranga aribamo bikaba bigoye gutera imbere uririmo.
