Munyantwali Alphonse wabaye umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba niwe watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 2 akaba asimbuye Nizeyimana Olivier weguye kur’uwo mwanya mu minsi ishize.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye abayobozi bashya barangajwe imbere na Munyentwali Alphonse .
Aba bamenyekanye nyuma y’amatora yabereye i Kigali kuri Lemigo Hotel nyuma y’uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye.
Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.
Aba batowe bagiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y’imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.
Munyantwari Alphonse yatowe ku majwi 50 kuri 56 yatoye naho Mugisha Richard we yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52.
Habyarimana Matiku Marcel niwe watorewe kuba Perezida wa mbere ushinzwe ushinzwe imiyoborere y’imari muri FERWAFA naho RUGAMBWA Jean Marie atorerwa kuba Komiseri ushinzwe Imari ya FERWAFA.
Naho Madame RWAKUNDA Quinta atorerwa umwanya wa Komiseri ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga naho TURATSINZE Amani Evariste atorerwa kuba Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa muri FERWAFA.
Mu bandi batowe harimo ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA, akaba yabaye Habimana Hamdan.
Madame MUNYANKANA Ancille atorerwa kuba Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA.
Bwana RURANGIRWA Louis yatorewe kuba komiseri ushinzwe umutekano n’Imyitwarire myiza mu mikino muri FERWAFA.

Â