Saturday, September 23, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Uyu mugabo umaze guca agahigo ko kurega Leta y’u Rwanda mu nkiko ni muntu ki?

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/04/10
in HOME, AMAKURU
0
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Leta y’u Rwanda igiye kongera kwitaba urukiko aho yarezwe ku nshuro ya Kabiri n’Umunyamategeko witwa Murangwa Edouard uyu akaba ari umunyamategeko ureze Leta y’u Rwanda mu nkiko ku nshuro ya kabiri kandi ikirego cye kikakirwa ndetse bakanaburana.

Umunyamategeko Murangwa Edouard ni umugabo w’Umunyarwanda ufite impamyabumenyi mu by’amategeko akaba ari n’inzobere mu bijyanye n’amategeko n’imiburanire y’imanza.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Uyu akunze kugaragara atavuga rumwe n’amwe mu mategeko aba yashyizweho na Leta kuri zimwe mu ngingo zigize amategeko y’u Rwanda ibi akaba ari nabyo bijya bituma ajyana Leta mu nkiko.

Kuwa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019 nibwo Me Murangwa yajyanye Leta y’u Rwanda mu Nkiko ku nshuro ye ya mbere aho hatangiye kumvwa urubanza, ku ngingo ya 16, iya 17, iya 19 n’iya 20 z’itegeko aho Me Murangwa yavugaga ko zihabanye n’ingingo ya 15, iya 16, iya 34 n’iya 35 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Me Murangwa yavugaga ko iryo tegeko rigaragaza ko imisoro ku bibanza n’inyubako bifite ingingo zimwe zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, by’umwihariko izo ngingo zivuga ko ingano y’ikibanza cyubakwaho inzu zirengeje izateganyijwe, ubutaka busigaye bwiyongeraho umusoro wa 50%.

Aha yagize ati:”Iri tegeko ryatowe muri 2018 ariko rishyirwa mu bikorwa mu 2019, bivuze ko umuntu wabonye ubutaka muri 2018, atarebwa n’uyu musoro ahubwo rireba uwabubonye muri 2019 aho mu ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga bavuga ko itegeko rirengera abantu kimwe.”

Uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga icyo gihe Prof. Sam Rugege niwe waburanishije urwo rubanza Leta y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe na Me Cyubahiro Fiat.

Aha Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo imwe muri iryo tegeko iteshwa agaciro izindi eshattu zigakomeza uko zari zimeze.

Uyu akaba yongeye kujyana Leta y’u Rwanda mu nkiko aho taliki ya 24 Gicurasi aribwo Leta y’u Rwanda izaburana na Murangwa Edouard, uyisaba guhindura amwe mu mategeko yayo afite ingingo yemeza ko zihabanye n’itegeko nshinga.

Izo ni  ingingo ya 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7, 8 z’Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha  RIB rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo inyuranye n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho.

Aha Me Murangwa avuga ko RIB ikwiye kwamburwa ububasha bwo gusaka abantu iyi ngingo igateshwa agaciro maze urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rukamburwa ububasha bwo gusaka, rwaba rukeneye gusaka rukajya rubanza rukabisaba rukabyemererwa cyangwa rukabyangirwa n’umucamanza mu rukiko.

Uyu ikirego cye kikaba cyarakiriwe ndetse we na Leta y’u Rwanda bakazitaba urukiko rw’ikirenga kuwa 24 Gicurasi mur’uyu mwaka wa 2023 bakaburana ku ngingo irebana n’uburyo RIB isakamo abantu.

Me Murangwa Edouard

Uyu Me Murangwa Edouard ari muri bamwe mu banyamategeko bo mu Rwanda bakunze kutanyurwa n’amwe mu mategeko aba yashyizweho ndetse bikarangira Leta y’u Rwanda yisanze mu manza hamwe nawe.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In