Perezida kagame mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka NYAMAGABE yahaye igihe cy’icyumweru kimwe abayobozi bakaba bakemuye ikibazo cy’Umuturage wavuze ko abayeho nabi nyuma y’uko isambu ye yahawe leta ikaba yubatsemo gereza ya Nyanza, Perezida Kagame akaba yavuze ko nikidakemuka abayobozi bazagira ibyago.
Kur’uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe aho nk’ibisanzwe yaganiriye n’abaturange ndetse akabaha umwanya wo kumugezaho ibyufuzo n’ibibazo byabo.
Umubyeyi uvuga ko abayeho nabi we n’abana be yavuze ko akeneye kurenganurwa nyuma yo kuzenguruka mu nzego zose ariko ntakemurirwe ikibazo kandi akaba yaracitse ku icumu rya Jenoside ndetse amafaranga y’ingurane akaba yarahawe umugabo wabo witwa Musabyimana Emmanuel ngo ubarizwa mu Karere ka Gasabo.
Agira ati:”Umugabo wange yafashe isambu ayiha leta ubu niyo ikoreramo gereza ya Nyanza, ubu tubayeho nabi nge n’abana bange ariko umugabo wange bamuhaye amafaranga y’ingurane y’iyo sambu, yarayariye ntayo yampaye, tumerewe nabi nge n’abana bange niyo mpamvu nabasabaga ngo tube twarenganurwa, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”.
Akomeza agira ati:”Nta nzego ntanyuzemo, nabanje mu mudugudu ndamutsinda,njya mu kagali ndamutsinda, njya mu rukiko rw’ibanze ndamutsinda, njya mu rwisumbuye i Nyamirambo ndamutsinda nkaba nasabaga kugira ngo ndenganurwe mpabwe ibitunga abana bange, nange ubwange ndi umugore w’isezerano kwa Nyakwigendera Niyonsaba Eugene mu Karere ka Nyanza “.
Perezida Kagame yahise agira ati:”Rekeraho nakumvise, ni nde ubizi?
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Elasme yahawe ijambo maze avuga ko uko abivuga aribyo. Agira ati:” Nkuko abivuga koko nibyo yaratsinze, yatsinze uwo mugabo wabo witwa Musabyimana Emmanuel amutsinda hose noneho tugiye gushaka uburyo twamwishyura imitungo ye, dushakisha imitungo ya Musabyimana Emmanuel yose irabura kuko yose atariwe yanditseho ariko we arahari”.
Perezida Kagame yagize ati:”Yari akwiye kuba ari muri Prison (afunze), wowe icyo wafashije ni iki?
Mayor yakomeje agira ati:”Turaza gukorana na Polisi tumushakishe, twari tugishakisha iyo mitungo ye aho yaba iherereye.
Perezida Kagame ati:” Niko mukemura ibibazo rero? Erega iyo bimeze gutya nukuvuga ngo hari n’ibindi biba bimeze gutya udakemura, Urakemura icy’uyu nguyu iby’abandi biragenda gute?
Moyor ati:” Twari twagerageje gukorana n’akarere ka Gasabo aho atuye, ibyo byose turaza kubishyiramo imbaraga.
Perezida Kagame ati:” Ariko niyo byaba byananiranye, mu nzego za leta nta nzego zihari zafasha abantu bameze kuriya?
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yahawe ijambo maze avuga ko uyu mubyeyi araza gufashwa. Agira ati:”Ku kijyanye no gufasha abarokotse Jenoside cyangwa abandi batishoboye hari inzira zikoreshwa kandi nawe turaza kuzirebaho ashobora gufashwa mu kubona icumbi”.
Perezida Kagame ati:” Nge ndababaza impamvu bitakozwe?
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ati:” Nidusanga atarimo turabikora ntabwo bikomeye”.
Perezida Kagame ati:” Ntabwo usubiza ikibazo, Mayor ari hano arakubwira ko ikibazo akizi, so, Murakizi murakicaranye gusa? Ubu nibwo mugiye gutangira gukora ibyo mushobora gukora n’ubundi? Guhera ejo n’uyu munsi na ryari ko aribyo tuvuga ko ubanza mutumva?Mayor, kiriya kibazo urakizi waracyicaranye gusa wiberaho wibera Mayor urakihorera?
Mayor Ntazinda ati:” Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikibazo cy’uko adafite aho aba ntabwo aricyo yari yigeze angezaho
Perezida Kagame ati:” Kuki utakimenye, mwe ntabwo mugenda ngo mumenye ikibazo cy’abantu? Mwicara aho gusa mugategereza uza kubagezaho ikibazo, mwe ntabwo mugenda ngo mumenye ikibazo cy’abantu? Cyangwa kuki utahereye kur’icyo kibazo yakugejejeho ngo urebe niba nicyo kindi kidahari? Wamwakiriye kenshi unanirwa kumubaza n’ubuzima bwe n’izo mfubyi uko bameze?
Mayor ati:” Ndaza kubikosora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Perezida Kagame ati:” Hagire umuntu wundi unkurikiranira, mu cyumweru kimwe ndaza kubaza ibyuriya mubyeyi uvuga kuriya, niba mutaragikemura muraza kugira ibyago”.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ati:” Turagikemura”.
Uretse iki kibazo kandi Perezida Kagame yanasubije ibindi bibazo bigenda bigaragazwa n’abaturage nyamara ugasanga Abayobozi bari bakwiye kuba barabikemuye cyangwa bakabiha umurongo bitagombye gutegereza Perezida Kagame.
Ni ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Ntara y’Amajyepfo kuko ejo kuwa kane tariki ya 25/8/2022 yarutangiriye mu karere ka Ruhango, bikaba biteganyijwe ko nyuma y’uyu munsi avuye mu Karere ka Nyamagabe azakomereza no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’Imirenge17 kakaba gafite Ubuso bungana na Km2Â 1090 kagaturwa n’Umubare w’abaturage 374,098 barimo Abagabo:183,380 n’abagore: 190,790 batuye ku bucucike bw’abaturage 313/Km2 hagendewe ku ibarura ryo mu mwaka 2012.


